Musanze: Umu DASSO afunzwe akekwaho ubujura

Umukozi wa DASSO ukorera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho kwiba ibikoresho byo kukaba amashuri.

Amakuru Kigali Today itangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius, avuga ko uwo mu DASSO yatawe muri yombi ku itariki 05 Gashyantare 2021, nyuma yo gukekwaho kwiba ibikoresho by’ubwubatsi yari ashinzwe kurinda.

Agira ati “Yafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubu afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Busogo ariko ari mu maboko ya RIB”.

Uwo muyobozi avuga ko uwo mu DASSO yafunzwe nyuma y’uko ibyuma byinshi byibwe mu bihe bitandukanye, birimo ibyuma bikora inzugi n’amadirishya by’amashuri yubakwa muri uwo murenge, ariko ngo ingano yabyo ntiramenyekana.

Ati “Haracyabarurwa ibyabuze kuko ni byinshi byagiye byibwa mu bihe bitandukanye, ntituranmenya ingano yabyo. Ni ibyuma bikora inzugi n’amadirishya by’amashuri ari kubakwa mu murenge wa Gataraga, kandi uwafunzwe akaba ari umwe mu bari bashinzwe kubirinda”.

Uwo muyobozi avuga ko abafite ubwubatsi mu nshingano bagiye gukora ibarura ry’ibyo byuma byose byibwe, ngo umubare wabyo ukamenyekana nyuma y’icyo ubugenzacyaha bwemeza.

Ati “Bagiye kubara ibyo byuma bakurikije ibyakoreshejwe n’ibisigaye tumenye ingano y’ibyarigishijwe, icyo ubugenzacyaha bwemeza sindakimenya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka