Musanze: Imvura yateje umwuzure inasenya amazu 20

Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 18/Mata/ 016 i Musanze yateje umwuzure mu Murenge wa Gataraga inasenya amazu makumyabiri andi arangirika cyane.

Iyi mvura yaguye ahagana sa tatu yibasira cyane cyane Akagari ka Rubindi kuko ihasenyaamazu 20, andi 27 arangirika bikabije.

Abangirijwe n'imvura barimo kubikisha ibintu byabo.
Abangirijwe n’imvura barimo kubikisha ibintu byabo.

Nubwo nta muntu wahatakarije ubuzima, imvura yangirije bikomeye abatuye bo muri ako kagari kuko uretse amazu yasenyutse, hari amatungo yishe ndetse inangiza imyaka.

Abaturage bavuga ko nta mwanya yamaze igwa ariko ngo imaze guhita hatangiye kumanuka amazi menshi aturutse mu misozi y’ibirunga ateza umwuzure ku buryo yarengeraga abantu.

Uku ni ko amwe muri ayo mazu yabaye.
Uku ni ko amwe muri ayo mazu yabaye.

Mukarwego Beatrice, wo muri ako kagari, avuga ko abatabaye bakoresheje imigozi kuko iyo bidakorwa abantu bashoboraga kuhatakariza ubuzima.

Ati “Hari abantu babaye abasirikare bazi koga! Bageze hano bambara udukabutura, baca umugozi bawushinga ku giti uragenda ugera mu mudugudu ahasigaye bo bakoga bakagenda, bagaterera abana hejuru ku mutwe, umwana akaza afashe ku mugozi.”

Akomeza avuga ko ubwato bwaturutse i Gisenyi buje gutabara bwasanze abo bantu bari hafi kurangiza gutabara abari barengewe n’amazi. Akomeza agira ati “Iyo hataba ubwo butabazi abantu baba bashize bose”.

Uretse gusenya yanateje umwezure.
Uretse gusenya yanateje umwezure.

Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Gataraga, Kamanzi Jean Bosco, wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, avuga ko imvura yaguye bakagira ngo n’ibisanzwe ariko nyuma amazi akaza kuba menshi ku buryo yangije byinshi.

Yagize ati “Uretse amazu 20 yasenywe n’ibyari biyarimo byose bikangirika 27 yangiritse nay o ashobora kugwa isaha n’isaha kuko ari aya rukarakara.”

Iyo mvura yanahitanye amatubgo magufi arimo ihene, intama n’inkoko ndetse n’imyaka y’abaturage. Cyakora, ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko butararangiza kureba ibyangiritse byose ngo barebe n’agaciro bifite.

Abafite inzu z'ubucuruzi ku muhanda na bo bangirijwe bikomeye n'imvura.
Abafite inzu z’ubucuruzi ku muhanda na bo bangirijwe bikomeye n’imvura.

Mu gihe imiryango iyo mvura yangirije yabaye ihawe ubufasha bw’ibanze burimo n’ibiribwa, abatuye mu mudugudu wa Kaberege barasaba Leta ko batuzwa ahandi kuko aho batuye hakunze kwibasirwa n’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka