Musanze: Amazi aturuka mu birunga atuma basiba ishuri

Abatuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubakemurira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga, aho akomeje gufunga imihanda n’ibiraro, abanyeshuri bakaba bakomeje gusiba ishuri kubera kubura inzira.

Abanyeshuri bubiriraho babuze inzira
Abanyeshuri bubiriraho babuze inzira

Ni amazi anyura mu mugezi wa Cyuve wisuka mu mugezi wa Mpenge, aho iyo imvura yaguye mu birunga ayo mazi amanukana umuvuduko ukabije agafunga umuhanda ndetse akarenga n’ikiraro cya Mpenge, ku buryo iyo ayo mazi yamanutse hari abacumbikirwa hakurya babuze uko bambuka bataha.

Cyabararika ni agace kubatsemo ibigo binyuranye by’amashuri, byumwihariko ibigo nka Gasanze TVET School, Bright Valley School n’ikigo cy’amashuri abanza n’ay’inshuke cya United School, aho umubare munini w’abana biga muri ibyo bigo ari abambuka ikiraro cya Mpenge gikunze kurengerwa n’ayo mazi.

Kanzayire Drocelle ni umwe mu barimu bigisha kuri bimwe muri ibyo bigo. Agaragaza impungenge aterwa n’ayo mazi ku buzima bw’abanyeshuri dore ko hari ubwo ayo mazi amusanga mu nzira ari kumwe n’abana.

Abana bato bahekwa ku mugongo ibigo bigaho bikabishyurira
Abana bato bahekwa ku mugongo ibigo bigaho bikabishyurira

Avuga ko ayo mazi akomeje guteza ibibazo, aho afunga umuhanda agafunga n’ikiraro cya Mpenge ari abakozi bakora ku mashuri ari n’abanyeshuri bakabura inzira, kugeza ubwo hari igihe abanyeshuri bamara iminsi irenze ibiri batagera ku ishuri.

Igiteye impungenge kuri benshi ni uko akenshi ayo mazi aza atunguranye, aho amanuka akuzura umuhanda mu gihe muri ako gace nta n’igitonyanga cy’imvura kiba cyahaguye. Ni ho bahera bemeza ko ayo mazi yateza ikibazo isaha iyo ari yo yose, kuko aza mu gihe kitazwi nk’uko Kanzayire abivuga.

Ati “Igiteye impungenge, ni uko ayo mazi aza akuzura umuhanda kandi hano nta n’igitonyanga cyaguye izuba riva, biherutse kutubaho ndi kumwe n’abana dutashye, abaturage twahuye ni bo batuburiye bati musubireyo ntaho munyura, koko tuhageze duhera hakurya, utinyutse akayanyuramo ni wa muntu ufite imbaraga na we akambukana ubwoba kuko aba ari menshi ntabwo uba uzi aho uri bukandagire uko hameze, ushobora gukandagira ahantu habi ukibira”.

Nk’uko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri babivuga, ngo ayo mazi bayafata nk’ikibazo giteza ibihombo uburezi kuko abana batiga neza kubera gusiba ishuri babuze inzira.

Ababyeyi usanga baba bafitiye impungenge abana babo baba bagiye ku ishuri
Ababyeyi usanga baba bafitiye impungenge abana babo baba bagiye ku ishuri

Iki ngo ni ikibazo gikomeje kudindiza imyigire y’abana, kuko hari n’ubwo ngo umwana amara iminsi itatu atiga kubera ikibazo cy’ayo mazi aba yafunze umuhanda nk’uko Niyigena Alfani, umuyobozi wa Gasanze TVET School yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ayo mazi aradindiza uburezi, ni amazi aza mu gihe tutiteguye kuko urabona nka hano izuba riracanye nta kibazo abana bariga neza, nta kimenyetso cy’imvura noneho abana bataha bimereye neza ukabona amazi abituyeho. Ni amazi aba azanywe n’imvura iba yaguye mu birunga, imihanda ikuzura, ikiraro cya mpenge kigafunga”.

Arongera ati “Abana basiba ishuri turababona benshi cyane, hakaba n’ubwo natwe dutanze konji kuko uba ubona ko abana batabona aho banyura baza kwiga, ari natwe ubwacu ugasanga uraye ino aha, ushatse aho ucumbika kubera icyo kibazo, ugasanga biragira ikibazo ku myigire y’abanyeshuri, ku mikorere y’abarimu ugasanga ari ikintu utakwifasha, tukifuza ko Leta yadufasha ikiraro kigakorwa kikazamurwa ndetse n’umuhanda ugakorwa n’ayo mazi agashakirwa inzira yayo aho kwiroha mu migezi akaza yangiza, kugira ngo ubuzima bukomeze bugende neza”.

Abatuye muri ako gace, na bo baremeza ko baterwa ibihombo bikabije n’ayo mazi, aho basaba Leta kubatabara igakemura icyo kibazo ayo mazi agakorerwa inzira n’imihanda igakorwa.

Manishimwe Ildephonse ati “Ni ikibazo muri uyu Mudugudu wa Gasanze, kuko iyo Cyuve yuzuye itangira abanyeshuri abenshi bagasubirayo, abavuye ku ishuri bakishyurirwa bakambutswa ku mugongo kugira ngo bagere iwabo. Impungenge ni nyinshi kuko iriya Cyuve mu gihe yuzuye ishobora gutwara ubuzima bw’abanyeshuri n’abaturage muri rusange, ni Leta yadutabara kuko ubushobozi bwacu buri hasi, dore na kiriya kiraro ni twe duherutse kucyiyubakira ariko amazi araza akakirenga, hari n’uwo amazi aherutse gutwarira ku kiraro, amatungo arapfa buri munsi atwawe n’amazi, Leta ni yo mubyeyi wacu nidufashe”.

Uwineza Yvette we yagize ati “Hano iyo ayo mazi yaje nta kundi kugira ngo wambuke utanga 500 abasore bakaguheka umwana bakamuheka kuri 200, amazi aruzura agafunga umuhanda haba hari abasore bafite imbaraga bagakorera amafaranga, ni ikibazo birenze ubushobozi bw’abaturage kandi kirangiza iterambere ryacu”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye na Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, imubaza kuri icyo kibazo, avuga ko agiye kuganira n’umuyobozi w’akarere ka Musanze kugira ngo abashe kumenya neza imiterere y’icyo kibazo gishakirwe umuti”.

Kigali Today iganiriye na Rucyahanampuhwe Andrew, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko icyo kibazo cyatekerejweho kandi kiri mu nzira zo gukemuka.

Yagize ati “Murakoze kuba mutubajije icyo kibazo, nk’uko mubizi hariya Cyabararika si ho gusa dufite icyo kibazo, kiri no muri Cyuve, mu Kinigi no mu bice bya Nyange na Musanze, ariko twagize amahirwe dufite umushinga watangiye gukora kuri icyo kibazo, icyiciro (phase) cya mbere, cyahereye mu Kinigi gifata no ku gace ka Musanze, ariko ubu dutangiye icyiciro cya kabiri kizareba Cyuve n’aho Cyabararika, icyo twakwizeza abaturage ni uko uwo mushinga uzakorwa mu buryo burambye, ku buryo tubona igisubizo kirambye cy’amazi aturuka mu birunga, abaturage bagire icyizere icyo kibazo tukirimo”.

Abanyeshuri bategereje ko amazi agabanuka
Abanyeshuri bategereje ko amazi agabanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndibaza ko Kiriya kibazocyagombye kwigaho n’abashinzwe ibidukikije hamwe n’ubuyobozi bukurikirana imiterere y’ibirunga kugirango bamenye iby’ayo mazi aho aturuka neza nigihe azira kuko kariya karerere ibirunga biriho biruka biragahindura isura n’ibimenyetso ibyo alibyo byose birasaba kubyitondera, gusaduka kw’imihanda, gutenguka kw’imisozi, gupfukunuka kw’amazi bishobora kugirana isano ya hafi n’imitingito.

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 29-05-2021  →  Musubize

Ndibaza ko Kiriya kibazocyagombye kwigaho n’abashinzwe ibidukikije hamwe n’ubuyobozi bukurikirana imiterere y’ibirunga kugirango bamenye iby’ayo mazi aho aturuka neza nigihe azira kuko kariya karerere ibirunga biriho biruka biragahindura isura n’ibimenyetso ibyo alibyo byose birasaba kubyitondera, gusaduka kw’imihanda, gutenguka kw’imisozi, gupfukunuka kw’amazi bishobora kugirana isano ya hafi n’imitingito.

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 29-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka