Musanze: Abasirikare bakuru ba EAC na SADC batangiye amasomo mu bya girisikare n’amahoro
Abasirikare bakuru 48 bava mu bihugu by’Afurika b’Iburasizuba n’ibihugu bibiri byo mu Muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), batangiye amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDF-SCSC) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa mbere 20 Nyakanga 2015.
Aya masomo amara umwaka yibanda kubongerera ubumenyi bwo mu bya gisirikare no mu by’amahoro abarangije bagahabwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) bagashingwa imirimo ikomeye mu ngabo z’ibihugu byabo.

Mu ijambo rifungura aya masomo ryamaze iminota nk’itanu, Umuyobozi w’ishuri, Brig. Gen. Charles Karamba yavuze ko kubongerera ubumenyi ari ingirakamaro mu gufasha abasirikare gusohoza inshingano zabo.
Yagize ati “Kongera ubumenyi ni inkingi ya mwamba ibafasha kwesa imihigo ku kigo, guteza imbere ubunyamwuga, gukora neza ndetse no gushyira hamwe kw’ingabo. Kugira ngo ingabo zikore neza kandi ibifite akamaro, zisabwa gukomeza gushyira hamwe kandi zikagira uburyo busobanutse bwo guhora zihugurwa.”

Ibi bijyanye n’intumbero ubuyobozi bufite yo guhindura no guteza imbere ingabo zishobora guhanga n’ibibazo by’umutekano byo mu kinyejana cya 21.”
Kimwe mu bibazo by’ingutu byugarije umutekano hino no hirya isi muri iki gihe by’umwihariko Afurika ni iterabwoba. Ibitero bya Boko Haram muri Nigeria ndetse n’ibihugu bihana imbibi nka Cameroun, Niger, Mali na Tchad nta munsi bidahitana abaturage b’inzirakarengane.
Ibitero by’Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wo muri Somaliya bigabwa muri icyo gihugu ndetse no muri Kenya mu bice bihana imbibi n’icyo gihugu no mu Mujyi wa Nairobi abaturage bahasiga ubuzima.

Lt. Col. James Kirumba wo mu Ngabo za Kenya, ashimangira ko ikibazo cy’iterabwoba bafite mu gihugu cyabo gishobora no kugera ahandi igihe cyose, ngo kuba yigana n’abandi hari ibyo bamwungikiraho kugira ngo bamenye uko bahanga n’ ikibazo cy’iterabwoba.
Kuva muri 2012 iri shuri ryatangira, ni bwo bwa mbere ryakiriye abanyeshuri bo bihugu bya SADC, ababimburiye abandi ni abo mu bihugu bya Malawi na Zambia.
Maj. Richard Chidzungu wo muri Malawi ahamya ko u Rwanda rwateye imbere mu nzego zitandukanye n’ingabo z’igihugu zirimo akaba yizeye ko azabigiraho byinshi mu gihe cy’umwaka azamarana na bo.
Ati “Hari byinshi twiteze kuzungukira mu Rwanda. Nk’uko mubizi u Rwanda ni igihugu cy’icyitegerezo muri Afurika, ibyo ntibiri gusa mu nzego za politiki no mu gisirikare na ho ni uko. Twizera ko amasomo azarangira twarahindutse kandi twungutse byinshi ku miyoborere y’ingabo z’u Rwanda.”
Aya masomo atangwa n’impuguke z’abarimu mu bya girisirikare n’amahoro bava mu bihugu bitandukanye bya EAC azabwa abasirikare bakuru 34 bo mu Rwanda na 14 bava mu bihugu by’u Burundi, Tanzaniya, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo, Zambia na Malawi.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|