Muri iki gihe abashakanye bari kumwe mu rugo kubera #COVID19, bazirikane kuboneza urubyaro – MIGEPROF

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, avuga ko abagize umuryango, basabwa kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ati “Muri iki gihe, abagize umuryango bari hamwe mu rugo, turabashishikariza kwimakaza ibiganiro, abari barabuze umwanya bakongera kuganira ku ngingo zo guteza imbere urugo ndetse bakita ku bana.”

Ati “Iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi.”

Mu bindi Minisitiri Prof. Bayisenge asaba abagize umuryango ni ukwirinda ihohoterwa, kuko hashobora kuvuka ibibazo byashyamiranya abagize umuryango, dore ko birirwana mu rugo kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, mu gihe ubusanzwe amasaha menshi y’iyo minsi bayamaraga bari ku kazi.

Ati “Rero hashobora kuvuka amakimbirane, turabasaba (abagize umuryango) gukorera hamwe. Hashobora no kuboneka inda zitateguwe ziyongera, kuba mu rugo ntibihagarika gahunda zisanzwe za Leta zo kuboneza urubyaro ndetse n’izindi zose. Ni umwanya na none wo kuzitekerezaho nk’abashakanye turi hamwe kugira ngo turusheho kuzubahiriza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uliya mugore ni umushinyaguzi. Ese waba waburaye ukajya gutera akabaliro? Iliya si inyigisho mugihe cy’inzara.

john yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Birakwiye gukomeza twimakaza umuco wogukuriza amabwiriza duhabwa nabatuyobora tukabikora nkuko babitubwiye twirinda.haba mungo zacu kandi tugatangira amakuru kugihe mugihe bibaye ngombwa.

Hategekimana Fabius yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ibyo uvuzè ni ukuri kuvanze n’urukundo kbsa

Hategekimana Sixbert yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Ntabwo abantu bakwiye kwibera mu buriri gusa.Hari ibindi byinshi bakora.Koresha igihe cyawe ukora uturimo mu rugo,usoma ibitabo,ukora sport,etc…Icyo nongeraho nk’umukristu,ni ugusoma bible cyangwa ukajya ku rubuga https://www.jw.org/rw/,ugasoma byinshi ku byerekeye Iyobokamana.Rwose iki ni igihe kiza cyo gushaka Imana.Kubera ko hari byinshi Imana idusaba kandi benshi batazi.Urugero,benshi ntibazi cyangwa ntibashaka kwemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Ikarokora abayumvira,bamwe bakajya mu Ijuru,abandi bagasigara mu isi izahinduka paradizo.Soma Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Wipfushe ubusa igihe ufite.Ni igihe cyagufasha kuzarokoka Imperuka yegereje,Imana ikaguhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.

munyemana yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka