Muri iki gihe abashakanye bari kumwe mu rugo kubera #COVID19, bazirikane kuboneza urubyaro – MIGEPROF
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, avuga ko abagize umuryango, basabwa kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus bubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Prof.@BayisengeJn: Turasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya #Covid_19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe. pic.twitter.com/ow6YY7sC9j
— Ministry of Gender and Family Promotion|Rwanda (@RwandaGender) March 29, 2020
Ati “Muri iki gihe, abagize umuryango bari hamwe mu rugo, turabashishikariza kwimakaza ibiganiro, abari barabuze umwanya bakongera kuganira ku ngingo zo guteza imbere urugo ndetse bakita ku bana.”
Ati “Iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi.”
Mu bindi Minisitiri Prof. Bayisenge asaba abagize umuryango ni ukwirinda ihohoterwa, kuko hashobora kuvuka ibibazo byashyamiranya abagize umuryango, dore ko birirwana mu rugo kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, mu gihe ubusanzwe amasaha menshi y’iyo minsi bayamaraga bari ku kazi.
Ati “Rero hashobora kuvuka amakimbirane, turabasaba (abagize umuryango) gukorera hamwe. Hashobora no kuboneka inda zitateguwe ziyongera, kuba mu rugo ntibihagarika gahunda zisanzwe za Leta zo kuboneza urubyaro ndetse n’izindi zose. Ni umwanya na none wo kuzitekerezaho nk’abashakanye turi hamwe kugira ngo turusheho kuzubahiriza.”
'Abagize umuryango, turabasaba kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwiza rya Koronavirusi bubahiriza amabwiriza yashyizweho'- Prof. @BayisengeJn, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.@GenderMonitorRw,@ECD_Rwanda, @RwandaWomen, @NCCRwanda,@Rwanda_Edu pic.twitter.com/cLwCP3BVDZ
— Ministry of Gender and Family Promotion|Rwanda (@RwandaGender) March 26, 2020
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uliya mugore ni umushinyaguzi. Ese waba waburaye ukajya gutera akabaliro? Iliya si inyigisho mugihe cy’inzara.
Birakwiye gukomeza twimakaza umuco wogukuriza amabwiriza duhabwa nabatuyobora tukabikora nkuko babitubwiye twirinda.haba mungo zacu kandi tugatangira amakuru kugihe mugihe bibaye ngombwa.
Ibyo uvuzè ni ukuri kuvanze n’urukundo kbsa
Ntabwo abantu bakwiye kwibera mu buriri gusa.Hari ibindi byinshi bakora.Koresha igihe cyawe ukora uturimo mu rugo,usoma ibitabo,ukora sport,etc…Icyo nongeraho nk’umukristu,ni ugusoma bible cyangwa ukajya ku rubuga https://www.jw.org/rw/,ugasoma byinshi ku byerekeye Iyobokamana.Rwose iki ni igihe kiza cyo gushaka Imana.Kubera ko hari byinshi Imana idusaba kandi benshi batazi.Urugero,benshi ntibazi cyangwa ntibashaka kwemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Ikarokora abayumvira,bamwe bakajya mu Ijuru,abandi bagasigara mu isi izahinduka paradizo.Soma Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Wipfushe ubusa igihe ufite.Ni igihe cyagufasha kuzarokoka Imperuka yegereje,Imana ikaguhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.