Muri Ramadhan Abayisilamu bagiramo ijoro rimwe ry’amahirwe
Mu gihe cy’igisibo cy’Abayisilamu (Ramadhan) ngo habamo ijoro rimwe ridasanzwe bagiriramo amahirwe menshi kandi bakababarirwa ibyaha byose, ndetse ngo isengesho rivuzwe muri iryo joro rya “Laylat al qadr” riruta amasengesho yose undi Muyisilamu yabasha gusenga mu myaka isaga 83.
Iri joro Abayisilamu bita Laylat al qadr ngo riba ari rimwe mu majoro y’iminsi y’igiharwe mu minsi icumi ya nyuma isoza ukwezi kwa Ramadhan kandi ubashije kurimenya ngo arironkeramo ibyiza byinshi biruta ibyo ashobora kubona mu mezi igihumbi. Ni ukuvuga mu myaka 83 n’amezi ane.
Idini ya Isilamu ivuga ko muri iryo joro aribwo igitabo cyabo gitagatifu bita Ikorowani cyamanutse Imana icyoherereje uwashize idini ya Isilamu, Mohammed bita intumwa y’Imana muri iryo dini.
Bamwe mu bamenyi b’iyobokamana mu idini rya Isilamu bita oulémas bemeza ko iryo joro ngo ari iryo ku munsi wa 27 wa Ramadhan.
Mohammed ariko we yavugaga ko iryo joro ari rimwe mu majoro y’iminsi icumi ya nyuma kandi y’igiharwe ya Ramadhan. Ni ukuvuga ko ari rimwe mu majoro yo ku munsi wa 21, 23, 25, 27 cyangwa se uwa 29 w’ukwezi kwa Ramadhan.
Kubera ko iryo joro ritagira umunsi uzwi riberaho, ngo Abayisilamu basabwa kuba maso, ariko ngo abazi kwitegereza neza bashobora kumenya ko riri bube bagendeye ku bimenyetso bikurukira: Mu rukerera iryo joro riri bube, ngo izuba rirarasa ariko ntirigaragaze imirasire yaryo.
Iryo joro ry’amahirwe kandi ngo ribamo urumuri n’icyezezi cyinshi ariko ngo ntibigomba kwitiranywa n’amatara yo mu mijyi ahari amashanyarazi. Umuyisilamu agomba kwitegereza mu cyerecyezo kitarimo amashanyarazi. Muri iryo joro ngo Umuyisilamu usenga neza wese arara yiyumvamo ibinezaneza n’amahoro bitangaje kandi bidasanzwe.
Ku Bayisilamu ngo muri iryo joro inzugi z’ijuru zirakinguka, abamalayika n’umwuka w’Imana bakamanuka ku isi maze bakagirira neza Umuyisilamu uba ari maso ari gusenga kandi akababarirwa ibyaha bye aba yarakoze byose.
Muri iryo joro rya Laylat al qadr kandi ngo nibwo buri muntu wese yandikirwa ibizamubaho mu mwaka ukurikiyeho bitewe n’ubushake bw’Imana, ariko uwaraye asenga ngo nibwo nawe agira imigisha kandi agatangira umwaka w’umunezero.
Urubuga http://calendrier2013.net/religion/fetes-musulmanes/laylat-al-qadr rwatangaje ko ijoro rya Laylat al qadr muri uyu mwaka wa 2013 ryabaye ku itariki 04/08/2013.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|