Muri INES Ruhengeri barasabwa kwifashisha ibigaragazwa n’ibarurishamibare

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, burasaba abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri kwifashisha imibare igaragazwa n’iki kigo, mu gihe bakora ubushakashatsi butandukanye.

Ibi byavuzwe na Yusuf Murangwa umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, kuri uyu wa mbere tariki 12/08/2013, ubwo bahuguraga abanyeshuri n’abarimu ku buryo bagera ku mibare iki kigo cyiba cyabonye.

Murangwa Yusuf umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Murangwa Yusuf umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

Uyu muyobozi yavuze ko aya makuru aboneka kuri buri wese uyakeneye. Ati: “Imibare irahari ku rubuga rwa interineti, ntabwo tubasaba byinshi kugirango bayigereho. Bariyandikisha mu buryo bworoheje cyane hanyuma bagahita babona ibyo bifuza byose”.

Padiri Dr Deogratias Niyibizi, umuyobozi w’ishuri rikuru INES Ruhengeri yavuze ko igihe nta barurishamibare ryizewe rihari, nta genamigambi rihamye rishoboka, ibi bigatuma kugera ku iterambere bigorana.

Avuga kandi ko iri shuri ryahaye agaciro ibijyanye n’ibarurishamibare, kuko mu banyeshuri baheruka kurangiza, abagera kuri 17 bahise boherezwa ahandi gukomeza amashuri yabo, hagamijwe gushyira ku isoko abanyamwuga muri uru rwego bahagije.

Abari guhugurwa muri INES Ruhengeri.
Abari guhugurwa muri INES Ruhengeri.

Ryambabaje Alexandre, umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi, avuga ko urwego rw’ibarurishamibare mu Rwanda ruhagaze neza, cyakora ngo kimwe mu bibazo rugifite ni abanyamwuga bakiri bacye, bahugukiwe kubikoramo.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiri guhugura abarimu n’abanyeshuri muri za kaminuza zitandukanye, ku bijyanye n’uko babona kandi bagakoresha ibiba bya vuye mu mabarura atandukanye gikora.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka