Muri Gare ya Nyabugogo hazindukiye abantu benshi bashaka kujya mu Ntara (Video)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 abantu benshi bazindutse bafata ingendo zitandukanye mu rwego rwo kwitegura gahunda yo kuguma mu Karere no kuguma muri Kigali yaraye ishyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

Ubwinshi bw’abantu bagaragaye muri gare ya Nyabugogo burangana n’ubw’abasanzwe bajya mu minsi mikuru isoza umwaka cyangwa mu gihe abanyeshuri baba bagana ku mashuri.

Hari abavuga ko bashatse kugenda mbere y’uko gahunda ya "Guma mu Karere" itangira, bitewe n’uko imirimo bakora buri munsi ishingiye ku ngendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

Mugabo Fulgence avuga ko yaranguraga inkweto akajya kuzicururiza mu Ntara, akaba abona ko ubucuruzi bwe bugiye guhagarara kubera gahunda ya "Guma mu Karere".

Mugabo yagize ati "Nsubiye iwacu i Rusizi ariko ndabona na byo bigoranye kuko imodoka zijyayo baratubwira ko ari amafaranga ibihumbi 10 uvuye i Kigali".

Abazindutse barimo uwitwa Murekeyisoni Petronille wahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaba ajya mu Ruhango, yavuze ko afite icyizere ko aza kurara iwabo.

Murekeyisoni yagize ati "Jyewe ndagerayo rwose kuko nazindutse kandi turimo guhabwa serivisi nziza, barimo kuduha amatike bakurikije uko twaje."

Umukozi w’Ikigo gitwara abantu Iburasirazuba cyitwa Stella, yavuze ko bitewe n’uko abagenzi ari benshi, hari impungenge z’uko bamwe batari burare batashye.

Uyu mukozi wa Stella witwa Nadine yagize ati "Ntabwo abagenzi barangira uyu munsi, ni benshi, reba uriya murongo w’abajya i Rusizi imbere ya za Omega Express na Alfa, birarenze".

Ikigo Horizon Express gitwara abagenzi mu Majyepfo kivuga ko cyatumije imodoka zose ziri mu Ntara kugira ngo kibashe gutwara abantu barimo kubyigana muri gare ya Nyabugogo.

Tuyishime Bosco ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri icyo kigo avuga ko imodoka zajyaga zihaguruka buri minota 30, ariko ubu bashyizeho uburyo ziri buhaguruke buri minota 15.

Ibigo bitwara abagenzi bisaba inzego zibishinzwe kubongerera amasaha cyangwa undi munsi umwe kugira ngo bibashe gucyura abagenzi bose.

N’ubwo abashinzwe umutekano n’urubyiruko rwiswe ’Youth Volunteers’ barimo gusaba abantu guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19, ubwinshi bw’urujya n’uruza muri Nyabugogo ntabwo butuma ayo mabwiriza yubahirizwa.

Reba mu mashusho (Video) uko byari byifashe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu bagiye koroza ababyeyi

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka