Murambi: Bazizihiza Umunsi w’Intwari bamurika ibikorwa batanga n’amatungo
Ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi buratangaza ko buzizihiza Umunsi w’Intwari tariki ya 01 Gashyantare bamurika ibikorwa bamaze kugeraho mu mihigo ya 2012-2013.
Muri iryo murikabikorwa hazabamo no gutanga amatungo, aho imiryango 13 izorozwa inka, hagatangwa ‘Misaya Myiza’ (ingurube) 173, ihene 23, inkwavu 203 n’inkoko 23; nk’uko bisonaburwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, Niyihaba Thomas.
Aganira na Kigali Today Niyihaba yavuze ko bafite na gahunda bise parrainage, aho abantu bishoboye bazatombora amazina y’abantu batishoboye bakagirana umubano wihariye ushingiye ku kubatera ingabo mu bitugu mu bitekerezo n’ubundi bufasha bunyuranye kugeza igihe nabo bazagerera ku rwego rwo gufasha abandi.
Iyo gahunda yakozwe bwa mbere mu karere ka Karongi tariki 01-12-2012 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse.
Kuri uwo munsi abayobozi barindwi ku rwego rw’akarere n’umurenge amazina y’abantu barindwi batishoboye biyemeza kubabera nk’ababyeyi bo muri batisimu.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|