Kwa Vincent i Muhanga: Nyiri aka kabari yitabye Imana

Umucuruzi wari umenyerewe mu by’akabari mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, Vincent Nsengimana, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Vincent Nsengimana yakundaga umupira w'amaguru cyane
Vincent Nsengimana yakundaga umupira w’amaguru cyane

Amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp, abantu bakwirakwije ifoto ye, bagaragaza agahinda abasigiye by’umwihariko abo bagiranye ibihe byiza.

Amakuru yemejwe na mukuru we bavukana, Sibomana Viateur, avuga ko mu ma saa tanu zo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, ari bwo umugore wa Vincent yamusabye ko amusanga ku bitaro bya Kabgayi, kubera ko umuvandimwe we ameze nabi.

Sibomana avuga ko Vincent yashizemo umwuka abaganga bataranamwakira, ku buryo nta wamenya icyamwishe kuko ngo yari yasigaye mu rugo wenyine, ariko aza kugira ikibazo kitahise kimenyekana amererwa nabi, biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi ari naho yaguye.

Sibonama avuga ko umuvandimwe we yari aherutse kwa muganga bagasanga afite imyanda (infection) mu maraso, bakamuha imiti agataha akaba yariho ayifatira mu rugo, ariko anaza ku kazi nk’ibisanzwe ko nta kibazo gikomeye yari afite.

Yongeraho ko n’ubwo Vincent yaherukaga kurwara cyane akajyanwa mu bitaro bya CHUB, ariko yaje gukira ndetse yari amaze iminsi akora akazi neza kandi akitwara mu modoka, ku buryo atahamya ko ubwo burwayi ari bwo bwaba bwabaye imbarutso y’urupfu rwe.

Agira ati “Yari umuntu wamaze gukira ubwo burwayi cyane ku buryo ntawavuga ko bufitanye isano n’urupfu rwe rwatunguranye. Yari amaze iminsi yitwara mu modoka, akajya ahantu hatandukanye kandi agakora akazi, akarara amajoro nka mbere nta kibazo kidasanzwe yari afite”.

Nsengimana Vincent yari akunzwe cyane

Umujyi wa Muhanga no hirya no hino mu Gihugu ku bawutembereyemo, bazi kwa Vincent (Chez Vincent) nk’ahantu bataramiraga, bakidagadura bakabyina kuko yatumiraga ingeri zitandukanye z’abamenyerewe mu gususurutsa abantu, nk’Impala n’abandi bacuranzi bakomeye.

Kwa Vincent kandi ni ho hari uburyo abashaka kunanura imitsi binyuze mu byitwa Sauna baganaga, kuko ni ho bibarizwa mu mujyi wose wa Muhanga, abakunzi b’igisope na bo bakaba bababajwe n’urupfu rwe.

Vincent yakundaga Arsenal cyane
Vincent yakundaga Arsenal cyane

Vincent Nsengimana kandi azwiho kuba yakundaga imikino cyane, dore ko yari n’umuntu wafashaga bya hafi ikipe ya AS Muhanga, akaba n’umukinnyi wa Magic FC, imwe mu makipe y’abatarabigize umwuga akunze gushyushya umujyi wa Muhanga. Yari azwiho kandi kuba umufana wa (Arsenal), ku buryo bamuhimbaga akazina ka (Wenger), umutoza wayo wagacishijeho muri shampiyona y’u Bwongereza.

Vincent Nsengimana yitabye Imana asize umugore n’abana batandatu, akaba yari mu kigero cy’imyaka 45, umuvandimwe we Sibonama akaba avuga ko itariki yo kumuherekeza izatangazwa mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana imuhe iruhuko ridashira uwo muvandimwe

Kayitare yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Vincent yabaye intwari twamukundaga Chane Imana imwakire

Alice yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Vincent aratubabaje twese.Yali umuntu mwiza cyane.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,yerekanye neza ko batazazuka kuli uwo munsi.

majuli yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo umuvandimwe Vincent

Theo philos yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Imana niyakire Vincent inutuze aheza. Abo asize nabo bihangane.

Joseph yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka