Muhanga: Uzashora iturufu y’ubwoko ntateze kunguka mu Rwanda -Min. Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka aratangaza ko mu gihe abanyarwanda bakomeza kwiyumvamo amoko y’ubuhutu n’ubututsi badateze gutera imbere, kuko iturufu y’ubwoko ariyo yakomeje kumunga ubunyarwanda no kubwangiza ari nako yangiza ejo heza h’abanyarwanda.

Minisitiri Kaboneka agira inama abanyarwanda muri rusange, abayobozi n’abayoborwa, ko amateka y’abanyarwanda rwo hambere agaragaza ubufatanye hagati y’abenegihugu, akabasaba ko bakongera kwibuka umubano bahoranye aho kumva ko kwitwaza ubwoko ari byo bizakemura ikibazo bafitanye.

Ahereye mu myaka ya mbere ya Jenoside, Kaboneka avuga ko abahutu bahombye kubera kwitwaza ubwoko, n’abatutsi bagahomba kubera kubwitwaza, ndetse n’igihugu kigahomba kubera ko cyari kirimo ibice bidashyize hamwe aho abantu bashwe, impunzi zikiyongera, ubukene ndetse no kudindira mu iterambere bikaba akarande ku gihugu.

Minisitiri Kaboneka asaba ba nyiri ibitangazamakuru kwirinda gushora abaturage mu macakubiri kuko byakongera koreka igihugu.
Minisitiri Kaboneka asaba ba nyiri ibitangazamakuru kwirinda gushora abaturage mu macakubiri kuko byakongera koreka igihugu.

Minisitiri Kaboneka yemeza ko usibye ubunyarwanda gusa nta bundi buryo bwo kumvikanisha abanyarwanda no gukorera hamwe hagamijwe kwita kuri ejo heza h’igihugu, kuko ngo na mbere y’umwaduko w’abazungu igihugu cyari kigizwe n’indangagaciro z’ubunyarwanda kuruta amoko.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Minisitiri kaboneka na ba nyir’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, ku wa kabiri tariki ya 24/02/2015 mu Karere ka Muhanga, yabasabye gukoresha umuyoboro w’ibitangazamakuru byabo mu kwigisha gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.

Yavuze ko ubusanzwe itangazamakuru ryafashije byinshi kugira ngo iyi gahunda isakare hirya no hino mu gihugu, ariko abanyamakuru bagaragaza ko hari ibigikenewe kunonzwa kugira ngo iyi gahunda irusheho kumvikana neza no kugira icyo imarira abanyarwanda.

Abanyamakuru basaba ko Leta yabongerera ubushobozi bw'amafaranga mu kwigisha "Ndi Umunyarwanda".
Abanyamakuru basaba ko Leta yabongerera ubushobozi bw’amafaranga mu kwigisha "Ndi Umunyarwanda".

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ko iturufu y’ubwoko igihari kandi ikoreshwa mu nzego zitandukanye mu kubona inyungu runaka, icyenewabo ndetse no gutsikamira bamwe.

Ibi ni nabyo Kaboneka yibutsa ko bikomeje gutya igihugu ntaho cyaba kigana kuko ngo ntawe uyobewe aho iturufu y’ubwoko yagejeje igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr. Habyarimana Jean Baptiste na we yemeza ko kurwanya iturufu y’ubwoko ari uburyo bwiza bwo kubaka ejo heza h’igihugu n’abanyarwanda.

Dr Habyarimana avuga ko NURC isanga ubwoko bukigirwa iturufu hamwe na hamwe ariko ubunyarwanda bushobora kuruta Ubwoko.
Dr Habyarimana avuga ko NURC isanga ubwoko bukigirwa iturufu hamwe na hamwe ariko ubunyarwanda bushobora kuruta Ubwoko.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

nta bwoko tugishaka mu matwi yacu kandi uwaba akibwitwaje ngo akunde atanye abanyarwanda uwo arasebye cyane rwose nta mwanya azabona

kamere yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka