Muhanga: Impaka ndende ku mugore ukwiye kwegukana umugabo byemewe n’amategeko

Ingingo ya 164 y’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango yateje impaka mu gika cyayo cya kabiri gitonesha umugabo ufite abagore benshi ariko batarasezeranye, ubwo abaturage bo mu karere ka Muhanga batangaga ibitekerezo kuri iyi ngingo.

Tariki 18/03/2013, abadepite bagize Komisiyo ya politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu bunguranye ibitekerezo n’inzego zitandukanye mu karere ka Muhanga.

Impaka zibanze ku cyashingirwaho mu gihe umugabo yashaka guhitamo uwo babana byemewe n’amategeko mu gihe aba asanganywe abagore benshi kandi bose nta n’umwe babanaga byemewe n’amategeko.

Hari bamwe bo mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’abakuriye amadini bemezaga ko amahirwe akwiye guhabwa umugore wa mbere kuko ariwe uba amaranye igihe n’umugabo kandi ugasanga akenshi ariwe uba yarashakanye imitungo myinshi n’uyu mugabo ufite abagore barenze umwe.

Umwe mu miryango yabanaga bitemewe n'amategeko usezerana.
Umwe mu miryango yabanaga bitemewe n’amategeko usezerana.

Abandi berekanaga ko bishobora kuba imvano y’amakimbirane mu ngo. Bemeza ko umugabo ujya gufata gahunda yo gushaka undi mugore haba hari ikitagenda kuwo babanje kubana, bityo bakemeranya n’iyi ngingo ivuga ko umugabo ari we ukwiriye guhitamo umwe muri benshi babana binyuranije n’amategeko.

Abadepite nabo bari gukusanya ibitekerezo ntibagiye kure y’abemeza ko umugabo akwiye kwihitiramo, cyane ko nta mategeko baheraho bemeza ko akwiye guhitamo uwo bashakanye bwa mbere.

Uyu ni umushinga w’itegeko unateganya ko abashakanye bafite ububasha bungana mu iterambere ry’urugo rwabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka