Muhanga: Gusezeranya imiryango byemewe n’amategeko bigiye gukemura amakimbirane
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyambabuye buratangaza ko igikorwa cyo gusezeranye imiryango yabanaga bitemewe n’amategeko kibafasha kugabanya amakimbirane yo mu miryango.
Ibyo byatangajwe mu gikorwa cyo gusezeranyaga imiryango igera kuri itanu, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Ababanaga nabo ubwabo bavuga ko bazi ingaruka zo kubana batarasezeranye.
Iyo ikaba ariyo mpamvu bagannye umurenge ngo ubasezeranye, kuko babikoze ku bushake bwabo ntahato bashyizweho n’inzego z’ubuyobozi cyangwa abandi, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013.

Iyo abantu babana bitemewe n’amategeko bapfa ibintu byinshi birimo nko kuba hari aho abagabo basuzugura abagore babo, nk’uko Francoise Ingabire, umwe mu basezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we yabitangaje.
Yavuze ko ko iyo abantu batasezeranye bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo, hakaba ubwo ashobora kuyikubira bitewe n’uko yiyitirira ko ariwe wayishatse yose.
Jean Baptiste Mugunga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyamabuye wasezeranyije iyo miryango, yavuze ko abagore akenshi aribo bakunze kugwa muri uku kudasezerana kuko akenshi abagabo babo hari ubwo babahohotera.
Yakomeje avuga ko bajya bahura n’imanza z’abavutsanya uburenganzira ku mitungo, kuko baba batarasezeranye. Yemeza ko nyuma yo gusezeranya imiryango usanga ibibazo by’ingo akenshi bikemuka. Akaba ariyo mpamvu bashishikariza ababana bitemewe n’amategeko gusezerana.
Mu mpera z’uku kwezi biteganijwe ko mUri uyu murenge nabwo bazaseranya indi miryango 85. Kugeza ubu ibarura rikiri gukorwa muri uyu murenge ryerekana ko imiryango ibana bitemewe n’amategeko igera ku 180.
Gerad GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|