Muhanga: Bamwe biriwe kuri televiziyo bareba uko Inteko isuzuma ubusabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, bazindukiye ku Biro by’Umurenge gukurikirana uko igikorwa cyabarega mu Nteko Ishinga Amategeko, cyo gusuzuma ubusabe bwabo bwo kuvugurura Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame azongera kwiyamamaza bamutore akomeze kubayobora.
Abo mu kiganiro twagiranye nyuma y’ibiganiro byaberaga mu Nteko Inshinga Amategeko bigasozwa hemejwe ko Ingingo ya 101y’Itegeko nshinga yahindurwa badutangarije ko bishimiye ko ibyifuzo byabo byahawe agaciro.

Nshuti Claude, umwe muri bo, yagize ati “Simbabajwe n’umubyizi wanjye nishe, kuko n’ubundi ibyo maze kugeraho byose, n’ukubera umubyeyi Paul Kagame, nzaba nkora.”
Ubwo abaturage abo baje gukurikirana iki gikorwa kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015,Uwamariza Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, yashimiye abasaba kuzakomeza ibikorwa byo gukunda igihugu, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira mu bikorwa by’iterambere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|