Muhanga: Akarere kiyemeje kwishyura Ndamage nyuma yo kumusenyera
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko buzishyura Ndamage Sylvain ibye byasenywe nyuma y’uko kari kamuhaye ibyangombwa byo kubaka hadakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, kagahindukira kakamusenyera.
Akarere ntikarabarira Ndamage ngo kamenye amafaranga kagomba kumwishyura ariko Ndamage we avuga ko yifuza miliyoni 20.
Ndamage Sylvain yahawe icyangombwa cyo kubaka inzu za Annex, ariko agihawe yubaka inzu z’ubucuruzi kuko ngo yari yahawe icyangombwa cyo kubaka ibikoni. Aya makosa ariko ngo aturuka ku batanze icyangombwa kuko bagitanze birengagije icyangombwa cya burundu cy’ubutaka bwa Ndamage, yahawe cyo gutura, bitandukanye n’ubutaka bwo kubakaho amazu y’ubucuruzi.

Aha ni naho Akarere gahera kagaragaza ko katari kwihanganira umuntu wubaka bidakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, kabone n’ubwo yari afite icyangombwa kibimwemerera ; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku.
Iyi ngingo ariko niyo itera ikibazo cy’uwaba afite ikosa hagati y’akarere na Ndamage wahawe icyangombwa kuko ubuyobozi buvuga ko bwasenyeye Ndamage kubera kubaka hadakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi, mu gihe Ndamage we avuga ko ibyo yakoze yari yabyemerewe kandi abihererwa uruhushya.
Ndamage ikibazo kimaze kumurenga yahise agana urwego rw’Umuvunyi rusaba ko bitarenze taliki 15/12/2014 akarere kagombaga kuba karakemuye ikibazo cya Ndamage kakamwishyura ibye byangijwe, kuko atariwe wabyiteye, ahubwo yashutswe n’akarere.

Kugeza ubu nyamara ubuyobozi bwatereye agati mu ryinyo kuko Ndamage avuga ko nta nuwigeze amuhamagara ngo baganire uko azishyurwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014, abanyamakuru babajije ukuntu bishoboka ko abatanze icyangombwa bibeshya kandi babifite mu nshingano, maze umuyobozi w’Akarere asubiza ko nta muntu utakwibeshya, gusa ngo kwibeshya ntikwatuma ibyibeshyweho bitakosoka igihe bigaragariye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko impamvu y’uku kwibeshya yatewe no kutabanza kureba no kugenzura imiterere y’ubutaka Ndamage afitiye ibyangombwa, igisobanuro cya annex, ikibanza zubakwamo n’ingaruka z’uku kwibeshya kuko ubuyobozi bubereyeho kureberera abaturage ntabwo bubereyeho kubapyinagaza, ari nayo mpamvu tuzareba ibyabaye bigakosorwa.

Ndamage Sylvain yahawe icyangombwa cyo kubaka annex y’ibyumba icumi mu kibanza cye aho atuye mu mudugudu wa Rutenga akagali ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga, taliki 07/11/ 2014, ahabwa ibaruwa yo kumuhagarika tariki 12/11/2014 ariko iyi baruwa ntiyagaragaye ko yashyikirijwe koko Ndamage dore ko anavuga ko ari impimbano.
Umunsi umwe ayihawe yahise asenyerwa ariko Ndamage yakomeje kugaragaza ko arengana ari nacyo cyatumye urwego rw’umuvunyi rumurenganura akaba agomba kwishyura ibye byangijwe.

Ubuyobozi bw’akarere bugiye gusuzuma ingingo urwego rw’umuvunyi rwashingiyeho rugategeka kurenganura Ndamage, umwanzuro ufashwe ukerewe kuko Umuvunyi yari yasabye ko bitagombye kurenza iminsi 15 ubu kuri iyo minsi hakaba harenzeho 10.
Ni ubwa mbere abakozi b’ibiro by’ubutaka bari bahuye n’iki kibazo cyo gutanga icyangombwa cyo kubaka bikaza kugaragara ko bibeshye, ndetse bamwe bakaba bakeka ko haba harabayemo uburangare bwo kutita ku bintu cyangwa ruswa.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje. Ubundi Akarere ka Muhanga gasa nk’akiyobora. Umweyo wo wari ukwiye. cyane cyane mu Bayobozi bako, n’abakozi bakora muri Serivisi y’Ubutaka. Ahubwo Umuvunyi atabare, muri iyo Serivisi ruswa iraca ibintu cyane cyane ngo hari umugore witwa Ingabire we uretse kurya ruswa nta n’ikindi amaze kandi ninawe ngo ukuriye iyo Serivice. Inzego z’Iperereza zizakurikirane neze ndetse zinakore sondaje mu bakozi b’Akarere bakorana nawe. Arya ruswa cyane yari akwiye gusibwa mu bakozi ba Leta burundu kuko atihesha agaciro.
mu Rwanda hari amategeko yo gukurikizwa kugira ngo buri wese abeho neza kandi mu mahoro. kuba rero yarubatse akarere karebera nyuma kakaza kumusengera aha habaye amakosa ariko kandi bagendeye ku byangombwa by’umuvunyi bamwishyure ntamananiza kandi ibi bibere isomo akarere kuko kishoboye mu kwishyura kandi bitari ngombwa
Mutege amatwi mwa bayobozi mwe, ariko sinzi niba izina ry’abayobozi murikwiye kukontiwayobora abantu nawe utabashije kwiyobora kuko namwe ubwanyu aho murimo kwiganisha ni habi. Icyakorasi kure Gereza yaMuhangan’Akarere biraturanye. Ikigaragara icyangombwacyo kubakahariya mwagitanze muhawe ruswa kuko mu mugi hagati aho I Gahogo kuri Station ntimwambwira ko mwibagiwe ikihateganyirijwe. Iyo ruswarero ibapfiriye ubusa. Twibukiranye ko kandi Minisitiri w’intebe yigeze gusohora iteka rivuga ko umuyobozi uzajya agusha Leta mu gihombo hejuru y’amafuti ye azajya aba ariwe wirengera kwishyura ku ikofi ye kuko budget yacu nk’akarere tuba twaratanze mu misoro yacu ntigomba gupfira mu kurihira amafuti mukoresha. Hagati aho Njyanama nizane umweyo muri abo banyamafuti abashomeri bize bafite ubushobozi n’umutima wa Kinyangamugayo barahari badufashe guteza igihugu imbere. Gutanga icyangombwa cyo kubaka ku mafuti nyuma ukajya gusenya bimeze nko kureka umwana w’umukobwa bamutera inda urebera nyuma ukajya kuyikuramo.Noheli nziza banyamuhanga.
Abayobozi bibeshye bakwiye kwegura kuko nta gihamya batanga ko batazongera kwibeshya bagatangisha leta amafaranga y’umurengera nk’aya yagakwiye gukoreshwa ibindi.
Reka nta miliyoni 20 zirimo. Zibaye nyinshi zaba 5. None se ko amatafari mbona ari yo ari hasi? Ntabwo yari yagasakaye. Bashake expert en construction. Ubundi kandi icyangombwa cyo gutura gitandukanye n’amazu yo gukodesha. UBUNDI SE KOKO uwamuhaye uburenganzira yashingiye kucyihe gishushanyo mbonera? Ni akamuro.