Muhanga: Abahawe inkunga y’ingoboka bayicunze neza biteza imbere
Bamwe mu bahawe inkunga y’ingoboka muri VUP mu Karere ka Muhanga bakayicunga neza bavuga ko biteje imbere bahindura ubuzima.
Raporo y’Akarere ka Muhanga igaragaza ko abahawe inkunga y’ingoboka basaga 2500 icya kabiri cyabo akaba ari abagore, bikuye mu bukene nyuma yo kwibumbira mu matsinda agera kuri 23 bagakora imishinga iciriritse.

Imwe mu mishinga bakoze harimo iy’ubuhinzi bw’ibihumyo, ubuhinzi bw’urutoki n’ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, ndetse no kubaka amazu akodeshwa bifashishije amafaranga y’umusanzu wa 1000frw ku muntu bagiye bakusanya.
Bamwe mu bitabiriye amatsinda bo mu Mirenge ya Muhanga na Mushishiro baganiriye na Kigali Today batangaza ko iyo baza kurya amafaranga bahawe yose baba barayamaze ariko ubu bayafite kandi bakanabaho neza.

Ndahayo Edouard ari mu itsinda ryorora ingurube ryo mu Murenge wa Muhanga akaba ahagarariye nyirakuru ushaje cyane, avuga ko batangiriye ku ngurube eshanu zabyariye buri munyamuryango akaba amaze korozwa ingurube imwe.
Mu itsinda ry’abantu 59, batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka muri iri tsinda bavuga ko biguriye amazu yo guturamo cyangwa bagasana ayendaga kubagwaho, icyo abona nk’ikinyuranyo ugereranyije na mbere batarishyira hamwe
Ndahayo agira ati, “Nyogokuru afite ihene abyiri zibyara akabona amafaranga y’umuhinzi, kugeza ubu ntabura isabune kandi no muri iri tsinda afitemo imigabane kuri izingurube nyuma y’umyaka ibiri dutangiye”.
Abagize iri tsinda bavuga ko bateganya kwagura ibikorwa birimo ubuhinzi bw’urutoki, n’ubworozi bw’inka.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse avuga ko kuba abageze mu za bukuru babasha kwiziga byagombye kubera urugero abagifite akabaraga nabo bakishyira hamwe bakizigama bagakora imishinga ibateza imbere.
Munyantwari agira ati, “Imbaraga z’abishyize hamwe ntizidishikanywaho kuko ejo bundi natashye inzu y’abikorera b’abasaza n’abakecuru bo muri Gishamvu bigomwe ku yo bahabwaga yo kurya bujuje inzu ikodeshwa ibihumbi 300frw ku kwezi”.
Amafaranga y’ingoboka atangwa mu cyiciro cy’abasaza n’abakecuru batishoboye ahabwa abageze mu zabukuru, aho buri umwe ahabwa 7000 buri kwezi ashobora kwiyongera bitewe n’abagize umuryango we.
Ohereza igitekerezo
|