Muhanga: Abafite ubumuga bwo mu mutwe baracyafite ibibazo bibugarije

Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Karere ka Muhanga baratabaza ku bibazo bahura nabyo birimo gukubitwa, kubohwa, kunenwa, no kubura ubuvuzi kandi bafite imiryango bakomokamo cyangwa ubuyobozi buwkiye kuba bubareberera.

Mwiteneza avuga ko bababazwa no kuba bagenzi babo bakirwaye batitabwaho uko bikwiye
Mwiteneza avuga ko bababazwa no kuba bagenzi babo bakirwaye batitabwaho uko bikwiye

Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko kuba hari bagenzi babo bandagaye hirya no hino ku mihanda, ari ikimenyetso cy’uko batitaweho, haba mu miryango bakomokamo no kuba sosiyeti yaramaze kubashyira mu kato ku buryo n’ubuyobozi hari ibyo burebera.

Ingero zitangwa kandi n’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ni ukuba iyo umwe muri bo afashwe n’ibyo bibazo, usanga bamuboheye mu muryango, naho ubuyobozi bwamufata yataye umurongo bukamwambika amipingu.

Umwe mu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe agira ati, “Bagenzi bacu barahohoterwa mu miryango, ugasanga baramuboha, barakubita, barambika amapingu, barirukankana umuntu ufite ikibazo kandi ari bwo aba akeneye umuhumuriza umuba hafi”.

Mwiteneza Teodosie uhagarariye itsinda ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko batangiye bafite ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiterere y’ibibazo bafite, aho bashyizwe hamwe bagatangira kuvuzwa.

Agira ati: ‘Aho twanyuraga hose bari bazi ko dufite uburwayi bwo mu mutwe ariko ubu twize gukora turorora, turahinga dufashijwe na Caritas ya Kabgayi twize guhinga turi bakuru kubera uburwayi, ariko ibyo duhinze bikera maze abatureba bakavuga ko iby’abasazi koko byera ariko tukumva bitaduca intege”.

Ntabwo turi abarwayi bo mu mutwe dufite ibibazo by’ubumuga bwo mu mutwe
Mwiteneza avuga ko babita abarwayi bo mu mutwe kandi nyamara umurwayi ari umwe uteri wamenya ko anarwaye, ariko ko kuba hari abababaye hafi babona ko nabo baremwe mu ishusho y’Imana.

Avuga ko n’ubwo hari ababanenea bishobokka ko mu gihe runaka bashobora kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bityo ko bakwiye guha agaciro ufite ubumuga bwo mu mutwe kuko nabo bashoboye.

Itsinda ry'abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Mujyi wa Muhanga rirakora rikiteza imbere
Itsinda ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Mujyi wa Muhanga rirakora rikiteza imbere

Avuga ko n’ubwo akato bahabwa kagenda gashira, abafite ubumuga bwo mu mutwe bagifite ibibazo kandi ugasanga ntawe ubitayeho mu nzego zitandukanye, agasaba ko abafite ibyo bibazo bakomeza kwitabwaho.

Agira ati kumva umurwayi yakiriwe nabi yagiye kwaka serivisi, umurwayi akamara amezi atatu atavujwe, umuntu akabura imodoka imujyana kwa muganga, ariko hakaboneka izitwara ibisambo, abarwayi bambikwa amapingu barakubitwa ibyo byose biratubabaza, nimutwubahe nk’abantu”.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe, mu Karere ka Muhanga, Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga Kamangu Samuel, yavuze ko iyo ufite uburwayi bwo mu mutwe atitaweho mu miryango, ntavuzwe bituma agera ku kigero cy’ubumuga bw’ubuzimabwe bwe bwose.

Imiryango nayo ntiyita ku bantu bayobo bafite ubumuga bwo mu mutwe
Kamangu avuga ko usanga mu miryango bihutira koko kubazirika no kubakubita kubera ko baba bababangamiye, bigatuma bahitamo guta imiryango yabo bakigira mu mijyi n’ahandi hantu hahurira abantu benshi kuko ari ho babona ababagirira neza, ari nayo mpamvu abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bakunda kugaragara mu masoko, mu mijyi no mu mu nsengero.

Avuga ko nk’urugero abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bo mu Karere ka Muhanga iyo bajyanwe kwa muganga, habura imiryango bakomokamo ngo ize kubitaho, n’abo ibitaro byishingiye bakavuzwa bakoroherwa, bagasubira mu miryango ntibafashwe bakongera kugaruka mu muhanda.

Agira ati, "Hari abantu basaga 30 twavuje i Ndera bamaze koroherwa bahawe imiti, ariko batashye bene bo ntibongera kubitaho ntibabaha imiti, nyuma y’ukwezi bari bagarutse mu mujyi nyamara muganga we aravura, ariko n’imiryango ikwiye kwita ku bantu babo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bwahungabanye kuko ni bamwe mu bagize umuryango, iyo bidakozwe hakurizwamo ubumuga bw’ubuzima bwose bw’uwagize ikibazo".

Avuga ko kwitoza gufasha ufite ubuzima bwo mu mutwe, ari ukwiteganyiriza kuko buri wese ashobora kugira ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, kandi buri wese aba yakenera ubufasha, by’umwihariko ubw’umuryango akomokamo.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe Haragirimana Claver, avuga ko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akwiye kumvwa kuko iyo yitaweho nawe agira uruhare muniterambere ry’Igihugu.

Agaragaza ko 20% by’abajya gushaka serivisi z’ubuzima baba bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ari nayo mpamvu asaba inzego za Leta kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe kuko ari benshi ahubwo baba bataragera ku rwego rwo kugira ubumuga bwo mu mutwe.

Kamangu (i bumoso) avuga ko abo Akarere ka Muhanga kagerageje gukura mu mihanda kakabavuza batereranwe n'imiryango bagaruka mu mihada
Kamangu (i bumoso) avuga ko abo Akarere ka Muhanga kagerageje gukura mu mihanda kakabavuza batereranwe n’imiryango bagaruka mu mihada

Agira ati, “Abantu benshi bafite uburwayi bwo mu mutwe kuko ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko abantu 100 bagana ku bitaro, 20% bafite ibibazo byo mu mutwe ngabo ibaze abantu 200 muri bo abasazi baba barimo, ushobora kumpa akato kandi ufite ibisazi biruta ibyanjye”.

Asaba abanyarwanda kugira umutima wita ku muntu ufite uburwayo bwo mu mutwe kuko iyo avuwe agakira agira ibyo yigezaho kandi akanabigeza ku gihugu muri rusange, nk’uko nawe abikora kandi bigatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka