Muhanga: Abafite ubumuga barishimira iterambere bakesha RPF Inkotanyi

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga barishimira iterambere bagezeho kubera umuryango RPF Inkotanyi, washyizeho politiki yo kutabaheza ahubwo nabo bagahabwa ijambo bakitabira ibikorwa byo kwiteza imbere.

Babitangaje mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35, Umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse, aho bagaragaje ibikorwa bakora byo kwiteza imbere birimo ubuhinzi bwa kawa, ububoshyi n’indi myuga ituma babasha kwiteza imbere.

Abafite ubumuga bahamya ko mbere ubuyobozi butabitagaho, ahubwo bwagiraga uruhare mu gutuma umuryango Nyarwanda urushaho kubaheza, kubanena no kubatesha agaciro bigatuma benshi muri bo bahera mu bukene bukabije.

Umusaza witwa Kamanyo Fabien ufite ubumuga bw’akaguru avuga ko amaze imyaka itanu muri Koperative ihinga kawa mu Murenge wa Cyeza yitwa ‘Abateraninkunga ba Sholi’ aho ageze ku gipimo cya kawa 2000.

Avuga ko kubera kwisanga Umuryango Nyarwanda utakimuheza nk’umuntu ugenda acumbagira, yagize ishyaka ryo gukora akiteza imbere akabasha kwishyurira abana mu mashuri kandi akaba yarazanye ibikorwa by’iterambere iwe mu rugo by’amazi n’amashanyarazi.

Kamanayo avuga ko iyo hatabo RPF Inkotanyi umuntu ufite ubumuga aba akomeje kubaho nabi mu muryaago Nyarwanda, kuko hari n’abapfaga kubera gufatwa nabi kuko ari nk’aho umuntu ufite ubumuga yabaga ari uwo guteza ibyago mu muryango.

Agira ati, “RPF Inkotanyi ndayishimira uburyo abafite ubumuga bitaweho nkaba ngejeje uyu munsi njyewe ucumbagira mfatwa nk’abandi bantu, byatumye Koperative ingirira icyizere ubu ni njyewe uyigurira umusaruro wa kawa y’ibitumbwe muri iki gice nkayikuramo amafaranga kandi nanjye ndayihinga”.

Yongeraho ati, “Ntawageraga aho abandi bari njyewe nabibayemo twabaga mu kato ariko ubu turabona ibyo abandi Banyarwanda bagenerwa, turi imbere turashyigikiwe kubera Umuryango FPR Inkotanyi”.

Usabyemariya Lenatha ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uhagarariye Koperative y’abatumva batavuga mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko Koperative yabo iboha imyambaro itandukanye mu budodo.

Avuga ko yiyemeje kwinjira mu Muryango RPF Inkotanyi akaba ari n’umwe muri 50 barahiriye kuba abanyamuryango bashya ba RPF Inkotanyi, kuko ahamya ko RPF yatumye abafite ubumuga bagira uburenganzira bitandukanye na mbere.

Agira ati, “Mbere twarahohoterwaga cyane ariko gahoro gahoro twagiye twitabwaho kandi RPF yaradukoreye, ubu tuba mu Gihugu gifite umutekano, tugiye gukomeza dukore ubukangurambaga mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo barusheho kwitinyuka”.

Chaire person w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko mu mahame y’Umuryango RPF INkotanyi, hari uburenganzira bungana kuri bose ari yo mpamvu batekereje n’icyiciro cy’abafite ubumuga ko binjira mu Muryango kuko hari ibyo bashoboye.

Agira ati, “Ubumuga ntibubambura uburenganzira n’inshingano, birumvikana ko kubera ubumuga hari ibyo bakwiriye gufashwa, kandi badufite ntabwo bakwiriye guhangayika kuko bafite ubushobozi, ibyo badashoboye natwe tuzabibafashamo”.

Umwarimu ufite ubumuga bw’ingingo wigisha amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri ya GS Cyeza, vuga ko akomoka mu Karere ka Nyaruguru, ariko yakoze ikizamini agatsinda ahahabwa umwanya mu kwigisha ibya siyansi kuri icyo kigo.

Avuga ko ashimira Umuryango RPF Inkotanyi ku bwo guha abana bose uburenganzira bwo kwiga harimo n’abafite ubumuga, nawe yabashije kwiga ubu akaba yifitiye icyizere cy’ejo hazaza n’umuryango we.

Agira ati, “Icyo nshimira umuryango RPF Inkotanyi ni ukuba tutagihezwa, iyo aba kera u u mba ndi iyo ku muhanda nsabiriza ariko ubu ndigisha abana kandi barishimira ireme ry’uburezi ntanga kuko iyo mu mutwe hakora neza ntawe utabasha gukora”.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryano RPF Inkotanyi umaze uvutse, abafite ubumuga 50 barahiriye kwinjira mu muryango mu Murenge wa Nyamabuye.

Abaturage kandi baremewe bahabwa ibiryamirwa, bahabwa inka, banahabwa Imbabura za rondere, ndetse abafite ubumuga bahabwa insimbura ngingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka