Mugesera azoherezwa mu Rwanda avuye mu bitaro
Minisiteri y’umutekano mu gihugu ya Canada iratangaza ko izirengagiza ibivugwa n’ihuriro ry’umuryango w’abibumbye rirwanya iyica rubozo maze yohereze Léon Mugesera mu Rwanda akivanwa mu bitaro.
Itangazo iyi minisiteri yoherereje ikinyamakuru The Montreal Gazette cyo muri Canada rigaragaza ko Canada itifuza kugumana Léon Mugesera ku butaka bwabo kuko aregwa ibyaha bikomeye.
Michael Patton, umuvugizi wa minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Canada yagize ati «abakoze ibyaha by’intambara ntabwo bazabona ubuhungiro ku butaka bwacu».
Iyi minisiteri itangaje ibi nyuma y’uko ihuriro ry’umuryango w’abibumbye rirwanya iyica rubozo risabiye Canada kutohereza Mugesera mu Rwanda, nk’uko ryabisabwe n’umwunganira Mugesera.

Kuva kuri uyu wa gatatu, umucamanza akimara kuvuga ko ubujurire bwa Mugesera butemewe, Mugesera yahise afatwa n’indwara itaramenyekana abaganga bakaba bavuze ko agomba kuba agumye mu bitaro.
Leon Mugesera akurikiranweho guhamagarira abahutu kwica abatutsi cyane cyane mu ijambo yavugiye i Kabaya ahahoze ari perefegitura ya Gisenyi mu 1992.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|