Mu misarani y’ishuri rya Muhima haravugwa amadayimoni
Abana n’ababyeyi barerera ku ishuri ribanza ryo ku Muhima, mu mujyi wa Kigali, bavuga ko batewe ubwoba n’amadayimoni ari misarani y’icyo kigo, yiyereka abana akabarigisa cyangwa akabagirira nabi, iyo bagiye mu bwiherero. Ariko ubuyobozi bw’icyo kigo bukabihakana bwivuye inyuma.
Umwe mu babyeyi bafite bafite abana biga kuri iki kigo uzwi ku izina rya Kazingu, avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012, abana be batashye bahungabanye, bamubwira ko ku ishuri bigaho amadayimoni amaze kujyana abana batatu baburiwe irengero.
Yagize ati: “Mfite impungenge zo kongera kohereza abana banjye ku ishuri. Uwana yambwiye ati ‘iyo ugiye muri tuwaleti habanza kuza amalineti (lunette), nyuma hakaza igikapu, hanyuma ukabona umukobwa mwiza cyane urimo guteka, ikindi gihe ukamubona ahetse umwana”.
Ubuyobozi bw’ikigo nabwo buremeza ko ahagana saa Cyenda, umwana wiga mu mwaka wa mbere kuri iryo shuri, yasohotse mu bwiherero yahungabanye, abwira mwarimu ko abonye umukobwa mwiza uhetse umwana, wazaga amusaganga, niko gukozamo yiruka asubira mu ishuri.
Jean de Dieu Niyonsenga, uyobora iki kigo yakomeje avugaa ko uwo mwana yaje abwira ubuyobozi bw’ikigo ko iryo dayimoni rijyanye mugenzi we bari bajyanye mu bwiherero. Nibwo ikigo cyose cyahise gitangira kubara, gisanga nta mwana wabuze mu bana bagera ku 3 172 bahiga.
Gusa uyu muyobozi ntiyemera ko ikigo ayobora gifite amadayimoni, ahubwo akavuga ko impamvu ituma abana bahungabana ishobora kuba iterwa na za filime ziteye ubwoba barebera iwabo.

Ati: ”Ibyo umwana avuga birenze ikigero cye, bisobanura ko ababyeyi batita ku burere bw’abana babo kuko batababuza kureba za filime ziteye ubwoba cyangwa z’urukozasoni”.
Abo bana kandi bemeza ko umwana w’umunyamabanga w’icyo kigo yashwaratuwe ku ijosi n’amadayimoni, ubwo yari yinjiye mu bwiherero. Umuyobozi yahise abihakana nyuma yo guhamagara kuri terefoni uwo mukozi w’ikigo utari uhari.
Ku birebana n’uko hari abana batatu bamaze guhohoterwa n’amadayimoni kuri iki kigo, Niyonsenga avuga ko umwana wa mbere utaramenyekana izina yagize ikibazo cy’umvuduko ukabije w’amaraso, akamera nk’uguye igihumura.
Uwa kabiri waje avuga ko abonye ijyini, naho uwa gatatu ni uwo babuze nyuma yo kubara bagasanga mu bana bose nta wabuzemo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
imana iturinde cyane pe!
Birashoboka cyane ko ibyo abana bavuga ari byo kuko no mu mihanda yo mumijyi byagaragaye ko amajyini akunze kuboneka mo cyane!dusenge cyane ahubwo kuko ntago byoroshye,
ariko batagira abana abasazi kuko no muminsi ishize i Musanze byarahabaye mu amshuri za Nyamagumba abana barahungabana cyane. abapasteri baza gusenga.
nubwo haba hari abana bareba amafilm arenze ubwenge bikabatera ubwoba ariko n’amadayimoni arahari, cyane ko no mumujyi aboneka, benshi mubo tubona mu mujyi barimo, mu modoka turagendana akarusho bikaba muri boite de nuit ho nibindi bindi.
numva abana bahumurizwa umunsi byageze mubakuru tuzamenya uko tubyitwaramo ariko birahari mutabihakana
Kuki rwose Abanyafurika twisenyera?Biratangaje kandi biranababaje kubona inyandiko nkiyi ica kuri uru rubuga!Abana ni abana kandi ibyo babwirwa n’ababyeyi babo yewe n’amafilime bareba bishobora kubagiraho ingaruka!Umuti ni hashakishwe "un psychologue" muri KIE barahari ahe inama abayobozi ndetse n’abanyeshuri ariko ntibaracitse!
Ababyeyi bahumure rwose nta madayimoni ari mu bwiherero bw’ishuri ryacu ahubwo icyo tumaze kumenya nuko hari umwana w’umukobwa witwa Maranatha wiga muwa gatatu niwe wakanze bariya bana bato bo muwa mbere abumvisha ko abonye ijyini ngo rimuteye amabuye bituma abo bana bato ari nabo bari benshi basakuza ko babonye ijyini babigira ibyabo kandi mu by’ukuri ntacyo babonye. Urebye uko aba bana bo mu wa mbere babivugaga nk’ababibonye ahubwo wasangaga basa n’ababara inkuru baba barumvise cg babonye nko muri Filimi. Muhumure rero nta gikuba cyacitse kandi uwumva hari ikindi yaturusha kuri iyi nkuru yatubwira, nta mwana twabuze nta n’uwakomeretse cg ngo atwarwe n’ayo majyini nk’uko bivugwa! Ni ibihuha by’abana n’ikimenyimenyi nta mwana urengeje imyaka 9 warimo bose ni abo mu cyiciro cya mbere. Ndasaba ababyeyi dufatanyije kurera kutuba hafi no kwegera abana babo kandi bakajya bashungura ibyo abana bababwiye. Mugire Amahoro
muhumurize abana kuko byabagira ho ikibazo kuko ibyo ni ibintu udashobora kumvisha buri wese.
no mu rwanda ibyo bimaze kuhagera Imana ibiturinde
dumva bikomeye