Mu gitaramo cya Chorale de Kigali, Simbi na Gilbert baririmbanye nk’umugore n’umugabo (Amafoto)

Ni igitaramo ngarukamwaka cyiswe Christmas Carols Concert gitegurwa na Chorale de Kigali, icy’uyu mwaka kikaba cyabaye mu ijoro ryo kuwa 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference &Exhibition Village (Camp Kigali).

Mu ndirimbo ziririmbanye ubuhanga, mu majwi y’umwimerere, Ndizihiwe Simbi Yvette na Ndikubwimana Gilbert, baririmbye indirimbo ya Rebecca Holden na Abraham McDonald “Dream Come True, bisobanuye “Inzozi zibaye impamo”, maze bagaragariza abitabiriye igitaramo ko urukundo rukiri rwose mu rugo rwabo. Simbi na Gilbert, bakoze ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana, aho n’ubundi bamenyaniye muri Chorale de Kigali.

Simbi na Gilbert basezeranye imbere y'Imana n'abantu kubana akaramata
Simbi na Gilbert basezeranye imbere y’Imana n’abantu kubana akaramata

Indirimbo nyinshi zaririmbwe muri iki gitaramo, zatangaga ubutumwa cyane bw’urukundo, aho baziririmbaga bakina ibivugwamo (Opera). Muri zo harimo nk’indirimbo Kleinzac, Ijuru n’Isi nibirangurure, n’izindi.

Iki gitaramo cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, n’abandi. N’ubwo cyitabiriwe n’abantu benshi, buri wese waguze itike, yari ateganyirijwe intebe, iriho nimero isa n’iri ku itike yaguze, ibintu bidakunze gukorwa mu bindi bitaramo bihuza abantu basaga ibihumbi bibiri.

Ikindi gitaramo nk’iki, kizongera kuba tariki 20 Ukuboza 2020.

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka