Mu Rwanda hagiye kubakwa amavuriro 20 y’amatungo
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi sitasiyo ya Nyagatare na Gatsibo, Kayumba John, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwegereza aborozi ubuvuzi bw’amatungo hagiye kubakwa amavuriro y’ubuvuzi bw’amatungo 20 mu Gihugu cyose ariko habeho umwihariko mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu mikorere mishya y’umushinga RDDP wafashaga aborozi kubona ibikorwa remezo bituma umukamo wiyongera harimo no kubaka amavuriro y’ubuvuzi bw’amatungo.
By’umwihariko n’ubwo wari warahagaze mu Karere ka Nyagatare, ubu ngo ugiye kugaruka mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara ukazubaka amavuriro 20 y’ubuvuzi bw’amatungo mu Gihugu cyose ariko habeho umwihariko mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Yagize ati “Umushinga wa RAB, RDDP ya kabiri hari amavuriro y’inka agera kuri 20 azubakwa hirya no hino mu Gihugu, Nyagatare na Gatsibo naho azahubakwa.”
Akomeza agira ati “Ni amavuriro azaba arimo uburyo bwo kuvura ariko na Laboratwari irimo ku buryo bazajya bavura indwara babonye muri Laboratwari atari ugushakisha.”
Inzobere mu buvuzi bw’amatungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Dr Zimurinda Justin, asanga ubuvuzi bw’amatungo bukwiye kujyamo uruhare rw’abikorera kuko aribwo byafasha aborozi kubona ubuvuzi bw’amatungo yabo.
Agira ati “Ubuvuzi bw’amatungo bwakorwa neza hari abavuzi b’amatungo bigenga bakagira uruhare runini mu buvuzi bw’amatungo naho abandi bakora nk’uko bisanzwe nyine ariko iyo umuntu yikorera akora neza kurusha.”
Akarere ka Nyagatare kabamo Laboratwari y’amatungo imwe gusa kandi nayo ikaba idasuzuma indwara ziterwa na virusi ahubwo abavuzi b’amatungo bavura bifashishije ibimenyetso babonye ku itungo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|