Mme Jeannette Kagame arahemba urubyiruko rw’indashyikirwa

Kuri uyu wa kabiri tariki 20/08/2013, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame n’umuryango wa Imbuto Foundation, barahemba kandi bishimane n’urubyiruko rugaragaza ubwitange n’ibikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere no kubaka umuryango nyarwanda.

Ibihembo byiswe CYRWA (Celebrating Young Rwandan Achievers Awards) bigiye gutangwa ku nshuro ya kane bihabwa urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagaragaje imyitwarire myiza n’ibikorwa bihanitse mu bukungu, kwitangira abandi no kwiha icyerekezo.

Imbuto Foundation ivuga ko yifashishije abaturage mu gutoranya urubyiruko ruba mu gihugu no hanze, rufite hagati y’imyaka 18 na 35, bashingiye ku kuba umuntu afite indagagaciro z’umuyobozi mwiza, ubuhanga no kwishakamo udushya, imibanire myiza n’abandi hamwe n’imikorere inoze mu mirimo akora.

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame, bamaze gutanga ibihembo ku rubyiruko muri CYRWA y'umwaka wa 2010.
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame, bamaze gutanga ibihembo ku rubyiruko muri CYRWA y’umwaka wa 2010.

Urubyiruko rushimirwa muri CYRWA kandi rugomba kuba rugaragaza servisi ruha abaturage mu miryango ibana narwo, ubwitange mu bikorwa biteza imbere igihugu, ndetse n’uruhare rufite mu kubaka no guteza imbere imyumvire ya bagenzi babo mu bijyanye no kwibyazamo amahirwe.

Kwishimira ku mafunguro no guhemba urubyiruko rw’indashyikirwa, ngo birafasha benshi kugira imigambi minini, aho baza no kuganirizwa n’umuherwe muto wa mbere muri Afurika, Ashish Thakkar, nk’uko bisobanurwa mu itangazo rya Imbuto Foundation.

Mu mwaka wa 2007, nibwo Mme Jeannette Kagame, abinyujije mu muryango wa Imbuto Foundation, yatangije gahunda yo gufasha urubyiruko rwajya rubera abandi urugero (Youth Leadership and Mentorship Program).

Iyi gahunda igabanyijemo ibice bitatu, bigizwe no kwizihirwa no guhemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa, gukora amahuriro, ndetse n’ibiganiro bitandukanye.

Imbuto Foundation ivuga ko mu nshuro eshatu CYRWA imaze gukorwa, abahungu n’abakobwa 22 bamaze guhemberwa ibikorwa bijyanye n’imiyoborere, kuba ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abahanga muri siyansi, ndetse n’abakangurambaga b’abaturage.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sincerely iki gikorwa ni cyiza kuko gituma aba jeune barushaho kugira umuhate wo guhanga no kunoza ibyo bakora bityo bikaba umusemburo w’Iterambere ryiza , Imbuto Foundation murakora neza kandi abanyarwanda turabashima rwose Dukomeze imihigo ibyiza biri imbere

Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

iki gikorwa cya Nyakubahwa Madam wa perezida n’indashyikirwa cyane kuko gikomeje gutera ururbyiruko umuhate wo gukora cyane ndetse baharanira kwiteza imbere, aribyo rero byongera ubuzima bwiza bwabo, wakomereza aho

gael yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Turashimira imbuto foundation bashyizeho gahunda yo kuzamura urubyiruko, no guteza imbere impano zaryo. Mukomereze aho.

Nshimiye yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka