Miss Rwanda Mutesi Jolly agiye kwamamaza COGEBANQUE

Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda 2016, kuri uyu wa 3 Werurwe 2016, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na COGEBANQUE.

Ayo masezerano avuga ko Miss Mutesi azajya agaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bya COGEBANQUE, ndetse n’ibikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu n’abagituye COGEBANQUE itegura.

Mujyambere Montfort, ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri COGEBANQUE, asinya amasezerano ku ruhande rw'iyo banki.
Mujyambere Montfort, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri COGEBANQUE, asinya amasezerano ku ruhande rw’iyo banki.

Avuga ku by’ayo masezerano, Mujyambere Montfort, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri COGEBANQUE yavuze ko nk’abaterankunga bakuru b’igikorwa cya Miss Rwanda, basinyanye amasezerano y’imikoranire na Miss Rwanda, Mutesi Jolly kugira ngo ababere ambasaderi.

Ati "Ni ukugira ngo ajye atubera ishusho mu bikorwa byacu by’ubucuruzi (Brand Ambassador), ndetse ajye anagaragara mu bikorwa bitandukanye dutegura biteza imbere igihugu n’abagituye, nk’uko twabyiyemeje nka Banki igizwe na 100% y’Abanyarwanda."

Miss Mutesi Jolly yari kumwe na Ishimwe Dieudonne, umuyobozi w'ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda ari na we umufite mu nshingano, asinya ayo masezerano.
Miss Mutesi Jolly yari kumwe na Ishimwe Dieudonne, umuyobozi w’ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda ari na we umufite mu nshingano, asinya ayo masezerano.

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, asinya ayo masezerano yatangaje ko anezejwe cyane no gukorana na COGEBANQUE nk’umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda, ndetse anizeza ubuyobozi bwa COGEBANQUE n’Abanyarwanda muri rusange ko azashyira mu bikorwa ibyo ayo masezerano amusaba kugira ngo abashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Muri uwo muhango hari hari na bamwe mu bakozi ba Cogebanque.
Muri uwo muhango hari hari na bamwe mu bakozi ba Cogebanque.

COGEBANQUE igaragara mu bikorwa biteza imbere igihugu ndetse n’urubyiruko muri rusange, birimo nk’irushanwa ry’amagare riba buri mwaka mu Rwanda (Tour du Rwanda), Miss Rwanda, ndetse no mu bikorwa byo gufasha abatishoboyen’ibindi.

Ibyo bikorwa byose Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly akazajya abigaragaramo nk’uko amasezerano yasinye uyu munsi abimusaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza Natangire Akore Ni Indangagaciro Y’ Abanyarwanda.

Demukarasi J.Nepo yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

komutubwiye kuri Miss Rwanda kumasezerano yasinye!!! na Ecobank ese amafaranga bazamuha nangahe?

ndizeye joseph yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka