Minisitiri w’umutekano arasaba abapolisi bashya kwimakaza isura nziza polisi ifite

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheihk Musa Fazil Harerimana arasaba abapolisi bashya kurangwa n’ubunyangamugayo kandi bakazakomeza kubaka izina ryiza n’isura nziza Polisi y’Igihugu ifite haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga.

Hari mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragararo amahugurwa y’abapolisi bato 916 bari bamazemo amezi agera ku munani mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuwa mbere tariki ya 5/01/2015.

Minisitiri Harerimana arasaba aba bapolisi kurangwa n’ubunyangamugayo bwubakiye ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda kugira ngo bashobore kubahiriza neza inshingano zabo.

Abapolisi 916 basoje amahugurwa.
Abapolisi 916 basoje amahugurwa.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bapolisi ndetse n’abayobozi batandukanye, yabasabye kurushaho kuba inyangamugayo kandi abereka ko nibashingira ku bumenyi bahawe bazabigeraho nta shiti.

Minisitiri Harerimana yakiriye indahiro y’aba bapolisi bato ndetse abaha ipeti rya “Police Constable” ari na ryo rya mbere ritangirirwaho.

Aba bapolisi 916 bahawe amasomo y’inshingano za polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro mu kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, amasomo atoza abapolisi ikinyabupfura, ubufatanye bwa polisi n’abaturage ndetse n’ibindi biganiro bitandukanye bizabafasha gushyira mu bikorwa inshingano za gipolisi.

Minisitiri Harerimana yeretswe abapolisi bashya arabashima.
Minisitiri Harerimana yeretswe abapolisi bashya arabashima.

Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi, ACP Denys BASABOSE, ashingiye ku masomo bahawe n’ikinyabupfura byabaranze, ahamya ko bazitwara neza mu nshingano zabo zo gucunga umutekano kandi bagateza imbere igihugu cyababyaye.

Aba bapolisi bari batangiye aya mahugurwa ari 931 ariko 15 ntibabashije kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.

Muri uyu muhango kandi habayeho no guhemba abanyeshuri b’apolisi bitwaye neza kurusha abandi ari bo Byamungu Emmanuel, Niyitegeka Egide na Nikuzwe Valentine.

Abapolisi barangiza biyereka abaje kubashyigikira.
Abapolisi barangiza biyereka abaje kubashyigikira.
Mu bapolisi 916 basoje amahugurwa harimo abagore 149.
Mu bapolisi 916 basoje amahugurwa harimo abagore 149.
Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 4 )

tubifuriza akazi keza maze bakomeze gudufasha kwicungira umuteakano, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibabere intwaro ya buri munsi

tusabe yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

tubifuriza akazi keza maze bakomeze gudufasha kwicungira umuteakano, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibabere intwaro ya buri munsi

tusabe yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ndabona harimo abasore bagororotse. Urabona nk’uriya uyoboye igikundi cya mbere wagirango nta gufa agira.

ugg yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Twishimiye kwakira abo bapolisi bashya tubifuriza amahirwe mukazi bagiyemo katoroshye uwiteka azabibashoboze

Sugira yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka