Minisitiri w’ubuzima yagiriye inama ababyeyi z’uko barera abana bagakura neza

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatanze inyigisho ku babyeyi zizabafasha kurera neza abana babo bagakura nta bibazo bafite ku mubiri no mu mitekerereze yabo.

Mu butumwa bukubiye muri videwo igararagara kuri twitter ya Minisiteri y’ubuzima Minisitiri Dr Nsanzimana agira inama ababyeyi kudahugira mu mirimo ngo bibagirwe inshingano zo kwita ku bo babyaye.

Ubu butumwa Minisitiri Dr Nsanzimana yabugeneye ababyeyi ku munsi Mpuzamahanga w’Ababyeyi uba tariki ya 1 Kamena buri mwaka abasaba kwita ku nshingano zo kurera abo babyaye.

Ati “ Ni ngombwa gushaka imibereho ntibitwibagize ko abana twabyaye bakeneye kutubona. Burya ababyeyi bagira uruhare fatizo mu gutuma umwana akurana ubuzima bwiza kandi bwuzuye”.

Minisitiri Nsanzimana yibukije ababyeyi kuzirikana ko kurera neza nabyo ari inshingano zabo.

Ati” Buriya kuba umubyeyi ni ikintu gikomeye, ni urugendo ariko rurimo n’inshingano y’ububyeyi, hanyuma iyo umwana avutse agomba kuba mu nshingano nyamukuru z’ababyeyi bombi, haba mu mirire ye, mu mikurire ye, mu myigire ye, ndetse n’indangagaciro umuha, nta kintu rero kiruta kurera umwana wawe wibyariye kandi neza.”

Minisitiri Nsanzimana avuga ko nubwo mu buzima bw’iki gihe hari ukuntu akazi n’ibindi byo gushaka ibitunga abana ndetse n’umuryango bishobora kuyobya ababyeyi bakabiha umwanya munini kurusha icyo umwana akeneye ku mubyeyi nyakuri ni ngombwa ko ababyeyi bashaka umwanya wo kwita ku bana babo kugira ngo babashe gukura neza badafite ibindi bibazo mu buzima bwabo.

Ati “Icyo umwana akeneye ku mubyeyi cya mbere ni uko babonana, ku buryo baba bari kumwe mu buryo bw’ibyiyumviro, mu buryo bwo kuganira, uburyo akureberaho, agukoraho akumva, agutega amatwi n’ibindi byinshi umwana yifuza ku mubyeyi”.

Minisitiri Dr Nsanzimana avauga ko iyo abana batabashije kubana igihe kirekire n’ababyeyi babo habamo itandukaniro n’umwana wabanye n’ababyeyi be bombi, ariko na none hari igihe usanga umwana yarakuze neza bitewe no kurerwa n’abantu bamufashe nk’ababyeyi be.

Ati “ Mu rwego rw’ubuzima tuba tureba umubiri ariko tureba n’ubwonko, imitekerereze n’imikurire by’ubwonko by’umwana akanshi akura hari ibyo avoma ku mubyeyi we kuburyo ari ibintu bitanagararira amaso ya muntu.

Minisitiri avuga ko Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubuzima bwiza ari ukuba umuntu atarwaye gusa ko ubuzima bwiza ari ukuba ufite ubuzima bwiza ndetse n’imitekerereze yawe imeze neza.

Ati “ Iyo umwana afite ubuzima bwuzuye ku mpande zose ni naho tubona ko umubyeyi aba atanze ubuzima bwuzuye ku mwana”.

Minisitiri Dr Nsanzimana asanga nta kintu kiruta kurera umwana, agasaba abantu cyane ababyeyi kudahugira mu gushaka imibereho gusa ahubwo ko bagomba kwita ku nshingano zo kurera.

Mukamana Annonciate umwe mu babyeyi bakorera ubucuruzi mu isoko rya Kimironko avuga ko usanga ababyeyi baradohotse ku nshingano zo kurera bigatuma abana bahatakariza uburere.

Ati “ Muri iki gihe ababyeyi ntibakibonera umwanya abana uhagije wo kubitaho cyane kuko usanga abenshi bari gushakisha imibereho yo kubatunga, ugasanga umwana akuze yirera bikazamugiraho ingaruka mu busore n’ubukumi bwe.

Mukamana avuga ko itandukaniro ry’ababyeyi ba kera n’ababubu usanga abagore nabo barahagurutse bajya mu mirimo umwanya wo kumarana n’umwana mu rugo ukaba muto, gusa avuga ko uwabishobora mu byo akora byose yajya ashaka akanya ko kuba hafi abana kugira ngo abiteho anabahe uburere bukwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka