Minisitiri w’intebe yifatanyije n’Abanya-Gicumbi mu muganda wo gutunganya umusozi wangizaga amazi yo muri Muhazi

Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yifatanyije n’abaturage b’i Gicumbi, bacukura imirwanyasuri ku musozi wa Murehe, mu muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2012

Muri uyu muganda wabereye mu mudugudu wa Kabuye, akagari ka Kigabiro, mu murenge wa Rutare, wahakoerewe kubera ko uwo musozi wa Murehe, umanukagaho amazi menshi n’ibitaka bikiroha mu kagezi ka Murama nako kakabijyana mu kiyaga cya Muhazi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure yasobanuye ko kagezi kandi iyo kuzuye gateza ibibazo by’imyuzure mu gishanga cya Nyabugogo n’umugezi ubwawo, ariyo mpamvu hagombaga kubungwabungwa.

Inzego z'umutekano nazo zitabiriye umuganda.
Inzego z’umutekano nazo zitabiriye umuganda.

Mu biganiro n’abaturage byakomereje ku kibuga cy’ishuri ribanza rya Murehe, Minisitiri w’intebe Dr Habumuremyi, yishimiye uburyo abaturage bitabiriye umuganda ari benshi kandi bagatahana umubyizi munini.

Yavuze ko kuva hatangizwa gahunda yo gukora umuganda buri cyumweru, witabiriwe ku rwego rwa 87% , aho ibyakozwemo bifite agaciro ka miliyoni 61 y’amafaranga y’u Rwanda. Abasaba gukomeza kwita ku kurwanya ku isuri muri iyi gahunda idasanzwe izamara amezi atandatu.

Abaturage baaje ari benshi muri uwo muganda.
Abaturage baaje ari benshi muri uwo muganda.

Yabibukije ko hari intego y’uko isuri igombagushira 100% ku buryo ikiyaga cya Muhazi kizongera kigacya, ariko hakazakurikiraho na gahunda yo kugutera imirwanyasuri no kwita ku gihembwe cy’ihinga bubahiriza gahunda za Leta zagiteganyijwemo.

Kwirinda amakimbirane mu muryango no gusezerana ku miryango itarasezerana, kubeneza imbyaro no kwita ku mirire ni byo umukuru wa Guverinoma yasorejeho ijambo rye.

Ernestine Musanabera

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka