Minisitiri w’Intebe arasura uruganda rukora amakaro i Nyagatare

Mu ngendo agirira mu turere dutandukanye biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, asura uruganda East African Granite Industry Limited rukora amakaro rwubatse mu karere ka Nyagatare.

Uru ruganda rumaze kubakwa ndetse n’imashini zizakoreshwa zarahageze bikaba biteganyijwe ko rugomba gutangira gukora muri uyu mwaka. Rumaze kuzura rutwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.

Nubwo abaturage baturiye ahakorera inganda bakunze kwinubira urusaku rw’imashini, abayobozi b’uruganda rwa East African Granite Industry Limited bavuga ko rutazigera rusakuriza abaturage kuko rwo rufite imashini zabugenewe zikata amabuye nta rusaku.

East African Granite Industry Limited izakoresha amabuye yitwa (granite) azava mu turere twa Nyagatare na Karongi hamwe no mu ntara y’amajyaruguru bikazatanga amakaro meza birenze atumirwa hanze y’igihugu.

Rugwizinkindi Dominique, umuyobozi muri East African Granite Industry Limited ushinzwe tekiniki, atangaza ko uruganda nirutangira gukora rushobora kuzatanga amakaro akomeye kandi ahendutse.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka