Minisitiri Shyaka yasobanuye impamvu gusezerana mu nsengero bitemewe

Tariki 18 Gicurasi 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo kwirinda COVID-19. Mu byemezo Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uwo munsi yafashe, harimo ingingo ivuga ko ishyingirwa imbere y’Ubuyobozi ryemewe, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15. Iyindi mihango nko gusezerana mu nsengero cyangwa ibirori byo kwiyakira, yo ikaba itemewe.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yari kuri RBA ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, yabajijwe impamvu muri iki gihe bemereye abashaka gushyingirwa mu buyobozi, ariko ntibemerere abashaka gushyingirwa mu nsengero aho bamwe ndetse bita imbere y’Imana.

Hari n’abumva ko gusezerana hamwe biba bidahagije, mu gihe Abanyarwanda bamenyereye ko baba bagomba gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko.

Minisitiri Shyaka yasobanuye ko impamvu gusezerana imbere y’Ubuyobozi byemewe ari uko aho bibera hirya no hino mu gihugu ku mirenge haba abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano cyane cyane Polisi, ku buryo izo nzego bizorohera kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Icyakora ku bijyanye no gusezerana mu nsengero, Minisitiri Shyaka agaragaza impungenge z’uko hahurira abantu benshi, bamwe bagatangira kujya mu mwuka, hakaba n’igihe bahana amahoro ya Kirisitu. Ku bw’izo mpamvu, asanga ahahurira abantu benshi haba haretse gufungurwa mu rwego rwo kwirinda.

Ati “Ntibyumvikane nabi, ntabwo ari ukubuza abantu gusenga. Nanjye ndi Umukirisitu ariko kujya mu kiliziya nabaye mbiretse.”

Minisitiri Shyaka yasobanuye ko indi mpamvu bemereye abashaka gushyingiranwa imbere y’Ubuyobozi ari ukubera ko iki cyorezo cyadutse mu Rwanda hari umubare munini w’abantu bari bariyandikishije ko bashaka kurushinga vuba.

Nyamara uko iminsi yakomeje kwiyongera, niko hashoboraga kuvuka ibibazo muri sosiyete, hakaba uwatekereza ko umusore cyangwa umuhungu yazisubiraho, cyangwa hakavuka n’izindi mpamvu zabangamira urugo rwabo bifuzaga gushinga.

Ati “Aho rero byadusabye ko dutekereza tukareba uburyo icyo kibazo cyakemurwa kuko twari tumaze kwakira ibibazo byinshi byatugezwagaho.”

Ati “Twasanze ishyirwa mu bikorwa ryacyo mu rwego rw’ubuyobozi rishoboka, abantu batarenze 15 kuba baza ku Murenge, umuyobozi ubishinzwe akabasezeranya bagataha birashoboka. Ariko murii iki gihugu dufite amadini n’amatorero akabakaba igihumbi, kandi harimo amadini n’amatorero afite insengero zisaga 500. Kubera rero ko abasezerana babikorera mu nsengero, byaba bibusanyije na cya cyemezo kindi kivuga ko insengero zihuza abantu benshi zagombye kuba zifunze. Icya kabiri, uramutse ubyemeye, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo ntabwo wabishobora.”

Prof. Shyaka Anastase avuga ko na we yumva uburemere buhari kuba bitarimo gukorwa, ariko ko icya mbere ari ukurinda Abanyarwanda, agasaba abanyamadini n’amatorero kwihangana kuko igihe cyabyo kizagera insengero zigafungurwa, ndetse no gushyingira bikongera bigakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Byaba ari byiza hashyizweho ingamba abantu bagafashwa kuburyo abagiye mu Umurenge bajya bskomeza bakajya no kurusengero bikarangira,numva ko ntacyo byakwangiza murwego two kwirinda ikwirakwiza RYA Covid-19.Murakoze

Ineza yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Harabantu batandukanye Kubwimyizerere abantu bafite batabasha gusezerana imbere yamategeko gusa ,ikiza nuko reta yagena nabazajya bajya murusengero kuko harahantu uyumunsi hahurira abantu baruta abo reta yagena mugutaha ubukwe murusengero kandi ndabizineza itegeko rirubahirizwa.babirebeho babohore abantu kuko nkuko reta yita indaya utarasezeranye imbere yamategeko nomwitorero nuko kuwutarasezeranye imbere yImana

Hare yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Byizwe neza Pastor yajya abafasha bakiva ku murenge bakanyura murusengero akabaha inshingano kuko nabyo ningombwa bitabaye ibyo ndabona bazishyingira Kandi uburenganzira bwabo bw’imyizerere buzaba bubangamiwe

Bosco yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

None se bemereye abantu bashaka gusezerana nyuma yuko S/E w’umurenge asoje gusezeranya pastor ahise nawe asezeranya aho ku murenge ntibyakunda. Nukuvu pastor ari muri abo 15 persons bakabaza ababyemera bakabibakorera murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?
Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.Bible yerekana ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka