Minisitiri Nsengimana arashima ibikorwa bya AGR

Minisitiri w’Urubyiruko, Nsengimana Philbert, arashimira Abagide uruhare bagira mu guteza imbere umunyarwandakazi bahereye ku bana bato.

Ubwo yatangizaga inteko rusange y’Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR) yabereye ku cyicaro cy’uwo muryango i Gikondo mu mujyi wa Kigali, tariki 14/01/2012, yavuze ko umuco w’Abagide ari nk’ijambo ry’Imana uwo utarageraho yahombye.

Yagize ati “turabizi ko mudaharanira inyungu mu bikorwa byanyu bya buri munsi bidategereza igihembo ariko ntibibujije ko mwakora n’ibikorwa bifite inyungu”.
Yanabashishikarije kongera uruhare bagira muri gahunda za Leta nko kurwanya ibiyobyabwenge no kwihangira imirimo.

Nkurunziza Alexia, komiseri mukuru wa AGR, yerekanye ibikorwa by’abagide mu myaka ine ishize (2008-2011) byaranzwe ahanini no gukemura ibibazo by’imyenda yavuye ku kayabo ka miliyoni 30 ikagera kuri eshatu gusa.

Akaba yongeyeho ko kandi Abagide bagize umurava wo kurera abana b’abakobwa mu bigo by’amashuri ndetse no kurangwa no kuzamura abagore bo mu cyaro binyuze mu mishinga iterwa inkunga na ya PSI, Global Fund n’abandi baterankunga.

Mu bibazo byagaragajwe harimo icy’amikoro make abangamira imikorere y’uturere ndetse no kutagira ibitabo byifashishwa mu kwigisha abana. Alexia yaboneyeho no kugaragaza ibyo bateganya mu gihe kizaza harimo no kubaka inyubako yo gukoreramo amanama mu rwego rwo kugeza AGR ku kwihaza mu mikoro.

Alexia yagize ati “Ni byinshi twaciyemo bitari byiza ariko nta kiduca intege, nta mugide ukora akazi ngo agacikirize hagati, turacyakomeza!”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse, yemereye Abagide inkunga yo kongera gufungura ikigo cya Dushishoze giherereye ku cyicaro cya AGR cyari cyarafunze kubera amikoro make.

Uyu munsi kandi waranzwe no guhemba uturere twitwaye neza mu myaka ine ishize no gutora komite nshya igizwe n’abantu 10 izageza mu 2016. Komiseri mukuru watowe yongeye kuba Nkurunziza Alexia uzungirizwa na Uwizera Aline.

Iyi nteko rusange iba rimwe mu myaka ibiri, yari yitabiriwe n’Abagide bakuru harimo na Jeanne Kanakuze, Perezida w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, n’abakomiseri b’uturere n’intara.

AGR imaze imyaka 30 ishinzwe mu Rwanda, ikaba ari imwe mu miryango y’urubyiruko igize Imana Nkuru y’Urubyiruko (CNJ) n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe. Abagide mu Rwanda barenga ibihumbi 12.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Warakoze Mana ,warakoze BP,AGR yaduhaye impagarike pe!
Impanuro ya Ministri w’urubyiruko igere kuri buri mukobwa wese muyoboke inzira y’ikigide naho ubundi umuvuduko w’isi muzibura muze dufatanye urugendo ,bagide bavandimwe mbifurije umwaka mwiza wo kurushaho kuzirikana isezerano ryacu.

Mukamazimpaka Alice yanditse ku itariki ya: 16-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka