Minisitiri Mushikiwabo yakuriye ingofero Abakongomani ikinyabupfura bagaragaje ku mukino

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yashimye imyitwarire y’Abafana b’Abakongomani, nyuma yo gutsindwa n’Amavumbi mu mukino wa gicuti wabahuje.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yanasabye abatwara moto mu mujyi wa Gisenyi, kutishima bakarenza bakibagirwa umutekano w’abo batwaye.

Yabivuze nyuma yo kubona uburyo Abanyarwanda bishimiye gutsinda ikipe ya Congo, ndetse abamotari bakishima bihuta birenze urugero hamwe no kwitambika mu muhanda bishimisha.

Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe n'abafana ba Congo.
Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe n’abafana ba Congo.

Abanyekongo benshi bari baje kureba ikipe yabo izakina imikino ya CHAN izatangira mu Rwanda tariki ya 16 Mutarama, ariko mbere yo kujya aho izakinira mu Karere ka Huye, babanje gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’u Rwanda Amavubi.

Abanyekongo batahiriwe n’uyu mukino, batangiye gusohoka muri Stade Umuganda umukino utararangira ku munota wa 80 nyuma y’uko babonye badashoboye kwishyura igitego batsinzwe n’Amavubi ku munota wa 50.

Ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yanditse kuri Twitter.
Ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yanditse kuri Twitter.

Nyuma y’intsinzi y’Amavubi, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, na we abinyujije kuri Twitter, yashimiye abafana b’Amavubi n’Abanyarubavu muri rusange uburyo bitwaye neza mu gushyigikira ikipe yabo.

Abanyarwanda bari baje gushyigikira ikipe y'Amavubi.
Abanyarwanda bari baje gushyigikira ikipe y’Amavubi.

Umukino wa Congo n’u Rwanda nubwo wari umukino wa gicuti, wari umukino ufite icyo uvuze ku baturage bagize ibihugu byombi kuko bari bafite ishyaka ryo gutsinda.

Ikipe ya Congo yavuye Kinshasa ije gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’Amavubi, ntiyashoboye kwiyereka abafana bayo, bituma Abanyekongo batuye mu mujyi wa Goma bifuza kuza kuyirebera mu Rwanda ari benshi nk’uko bari basabwe n’abatoza ko bifuza ko Abanyekongo baba hafi.

Abanyekongo bari baje ari benshi kureba umukino wa gicuti ubahuza n'u Rwanda.
Abanyekongo bari baje ari benshi kureba umukino wa gicuti ubahuza n’u Rwanda.

Umukino wa gicuti wa Congo n’u Rwanda watumye umupaka wa Congo ufungurwa amasaha y’ikirenga, mu gihe wari usanzwe ufungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo kongera amasaha yo gufunga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, mbere y’uko umukino utangira, bwari bwatangaje ko Abanyekongo bazaza kureba umukino nibashaka bazarara.

Kuri Stade, hari abashushanya ku bafana.
Kuri Stade, hari abashushanya ku bafana.
Minisitiri Uwacu Julienne na we yashimiye abafana b'Amavubi n'Abanyarubavu uburyo bitwaye neza mu gushyigikira ikipe y'u Rwanda.
Minisitiri Uwacu Julienne na we yashimiye abafana b’Amavubi n’Abanyarubavu uburyo bitwaye neza mu gushyigikira ikipe y’u Rwanda.

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakongo man bigire ku Rwanda, amahane bayasige iwabo. Ntibazongere kuzana amahane mu mukino nk’uko bigeze kubikora bakubita umusifuzi. Turihangana, ariko bigira aho bigarukira. Amavubi oyeeeeeee!

Niyiheta Augustin yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka