Minisitiri Mitali yiyamye abiyita intyoza bagapfobya Jenoside yo mu Rwanda
Minisitiri Protais Mitali ushinzwe umuco na Siporo mu Rwanda yamaganye abagifite ibitekerezo birangwamo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda babikora biyise ko ari intyoza bashaka kugoreka ukuri kwayo.
Ibi yabivuze ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Nyanza mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda wabereye kuri stade y’ako karere kuri iki cyumweru tariki 21/04/2013.
Minisitiri Mitali wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yatangaje ko hari abantu ariko abenshi muri bo bakaba bari hanze y’u Rwanda bafata Jenoside yakorewe Abatutsi bagahitamo kuyumvikanisha uko itari kugira ngo bagoreke amateka yayo. Yasabye imbaga y’abantu bari bamukurikiye kwima amatwi abo bantu bagoreka amateka ya Jenoside bayishakira izindi nyito.
Yagize ati: “Abo bantu usanga akenshi baba bigize intyoza bakagenekereza ibintu bashaka kugira abo bayobya birengagije ukuri kwayo”.
Mu buhamya bwa Kayisire Marie Chantal umwe mu barokokeye i Nyanza mu murenge wa Busasamana yasobanuye uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe n’uko yakozwe mu karere ka Nyanza asaba ako buri wese ufite amakuru kuri yo yajya ayavuga kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana.

Perezida wa IBUKA, Dr Dusingizemungu Jean Pierre, yagarutse ku bibazo abarokotse Jenoside bagihura nabyo nk’isubirwamo ry’imanza zaciwe muri Gacaca, gukoresha umutungo nabi mu iyubakwa ry’inzibutso n’ibindi asaba ko byakemurwa.
Icyakora n’ubwo hashize imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye avuga ko abarokotse babayeho neza kandi ko banifitiye icyizere cy’ejo hazaza.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, yatangaje ko ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo guhamya no gushimangira icyubahiro bafite kandi bazahorana.
Umuhango wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu karere ka Nyanza waranzwe n’urugendo rwo kwibuka hashyirwa indabo ku rwibutso rwa Gahondo na Kavumu mu muremge wa Busasamana ndetse no gutura igitambo cya misa yo kubaragiza Imana.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|