Minisitiri Kamanzi yeretse abitabiriye inama ya AfDB igikwiye gukorwa mu gukoresha neza umutungo kamere
Mu nama mpuzamahanga ya Banki nyafurika (BAD) ibera i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014, impuguke n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, biyemeje gufasha abafata ibyemezo gushingira iterambere rya Afurika ku mikoreshereze inoze y’umutungo kamere w’uyu mugabane.
Ministiri w’umutungo kamere mu Rwanda, Stanislas Kamanzi watanze ikiganiro ku bateraniye muri iyo nama, yavuze ko ingamba zo gushingira iterambere ku mikoreshereze inoze y’umutungo kamere zemejwe kuva mu myaka itanu ishize, ariko ko hakiri imbogambizi zo kuzishyira mu bikorwa, nyamara ubukungu bw’Afurika bwo ngo budasiba kwiyongera umunsi ku wundi.
Yavuze ko abashyira mu bikorwa gahunda zo kuzamura ubukungu, bakigaragaza kubangamira iterambere ry’umutungo kamere, haba mu micukurire n’imikoreshereze y’amabuye y’agaciro, gukoresha ibikomoka kuri peterori, gutema amashyamba, uburobyi bukozwe nabi, ndetse n’ubuhinzi bukoresha imiti yangiza y’ibinyabutabire.
Mu bihugu byinshi bya Afurika, ngo ibikorwa bya muntu bikomeje guhumanya ubutaka, amazi n’ikirere mu buryo bukabije; kandi kwiyongera k’umusaruro ubivamo ku masoko mpuzamahanga ngo bishobora kuzageraho bigateza igihombo mu bihe bizaza, nk’uko Ministiri Kamanzi yakomeje gusobanurira impuguke mpuzamahanga.
Ati: “Turashaka ko abatanga ibitekerezo baduha ingero z’ahantu bashyizeho imigambi ihamye yo guhangana no gukemura iki kibazo mu buryo burambye”.

“Ku ruhande rw’u Rwanda twashyizeho ingamba zo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya, izo ngamba zikaba zigomba kugenderwaho muri gahunda za Leta, mu igenamigambi ndetse no gufasha u Rwanda kubona inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya kohereza mu kirere imyuka ihumanya”, Ministiri Kamanzi.
Ministiri Kamanzi kandi yavuze ko izo ngamba zisobanura neza uburyo bwo kugabanya igwirirana ry’abantu ritajyanye n’ubwiyongere bw’ubukungu bw’igihugu, kudashingira ubuhinzi ku bihe by’imvura gusa, no kubyaza ingomero z’amazi ingufu zirenga ½ cy’izikenewe mu gihugu, byose ngo bikaba byarateganyijwe muri gahunda y’imbaturakungu(EDPRS2).
Ministiri Kamanzi ajya inama ko ibihugu bya Afurika bigomba gushyira hamwe amikoro bifite, bigashaka ingufu zikomoka ku ngomero nini cyane nka Inga (ruri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo), aho ngo byagabanya gukenera ingufu zishira kandi kuzikoresha bikaba ubwabyo ngo byangiza isi mu buryo budasubirwaho.
Mu bafashe ijambo kuri iyi ngingo y’iterambere rishingiye ku ikoreshwa rinoze ry’umutungo kamere; Richard Konteh, Umuyobozi w’ibiro bya Perezida mu gihugu cya Sierra Leone, avuga ko iwabo hari gahunda ya Leta yo gutera inkunga abaturage bafite cyangwa baturanye n’amashyamba, kugirango bibarinde gushingira ubukungu bwabo kuri ayo mashyamba.

Desta Mebratu, Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku bidukikije (UNEP) yatanze igitekerezo cy’uko abaturage bagomba gufashwa (ndetse bakaba banabihemberwa), guhanga ibidasanzwe byazana ibisubizo mu ikoreshwa rinoze ry’umutungo kamere.
Hari n’ababona ko iterambere ry’ikoranabuhanga, rishobora kugabanya ikigero kinini cyo gukoresha nabi cyangwa kwaya umutungo kamere wa Afurika.
Perezida wa BAD, Donald Kaberuka yatangarije mu nama ko abantu bafite uburenganzira busesuye bwo gukoresha umutungo kamere babona hafi, ariko ko bagomba no gushaka uburyo bwo kuwukoresha mu buryo burambye.
Inama kandi yanzuye ko abikorera bagomba gusobanukirwa bihagije uko bashora imari mu buryo bunoze kandi burambye, ndetse ko uruhare rw’abagore mu gukoresha neza ibidukikije narwo rugomba kugaragara, kuko ngo ari bo baboneka cyane mu bikorwa byinshi bya muntu.
BAD ivuga ko izakomeza gutera inkunga imishinga ikoresha neza umutungo kamere, muri gahunda yashyizweho iva mu mwaka wa 2012-2022. Yunganirwa n’ikigega mpuzamahanga cy’iterambere cy’u Bwongereza (DFID), nacyo cyemeye gukomeza guteza imbere ubushakashatsi ku ikoreshwa rinoze ry’umutungo kamere.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri niba warahamagaye abantu ngo bagukorere ugomba
kubishyura kuko baravunitse