Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi Abatutsi mu izina ry’Abahutu

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yasabye imbabazi “Abatutsi kubera ibyaha bakorewe n’Abahutu”, kugira ngo abakozi ba Ministeri ayobora ya MINIRENA n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Ikigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA n’icyo guteza imbere umutungo kamere RNRA, nabo babashe gukurikiza iyo gahunda.

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 ibyo bigo byatangizaga gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’uko inzego zose n’abaturage bakangurirwa kuyigira umuco, Ministiri Kamanzi yavuze ko mu buzima bwe atigeze arangwa n’amacakubiri; nyamara akaba yasabye imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko Abatutsi.

Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi

Bwana Kamanzi yagize ati: “…nzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu izina ry’ubwoko bw’Abahutu mbarizwamo, nagira ngo nkoreshe uyu mwanya nsabe imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi kubera ibibi byose bakorewe mu izina ry’Abahutu, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo.”

Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishingiye ku myumvire y’ibibazo byashenye Ubunyarwanda biturutse ku mateka mabi n’ingaruka zayo, “ku isonga hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’Abahutu”.

Minisitiri Kamanzi yavuze ko ikigamijwe ari ugushaka ibisubizo birambye abona nk’inkingi yo kubaka Ubunyarwanda ubuziraherezo.
MINIRENA n’ibindi bigo bivuga ko buri wese uzumva uruhare rwe n’ibikorwa bye mu mateka mabi yabaye mu Rwanda, akwiye kubyicuza uko bikwiye n’umutimanama we, akabyatura akanabisabira imbabazi Abanyarwanda bose, cyane cyane abo byagizeho ingaruka mbi; kandi iyi gahunda ikaba iteganijwe guhoraho no kuba umuco mu Banyarwanda.

Aba ni abakozi bakorera muri minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho baro bitabiriye gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Aba ni abakozi bakorera muri minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho baro bitabiriye gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ifite ihame rivuga ko kuba Umunyarwanda atari uko umuntu yaba afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, ahubwo ngo ni “ukwiyumvamo igihugu cyawe, bikagutera ishema no kudatezuka ku butwari bwo kugikorera no kucyitangira igihe cyose bibaye ngombwa, bigashingira ku ruhare tugomba kugira mu miyoborere yacyo myiza izira amacakubiri, tukubaka n’umuco wo kwicyemurira ibibazo byacu dufatanye urunana.”

“Ikigamijwe muri iyi gahunda, ni ukugirango hatagira abamenera mu Banyarwanda nk’uko abakoloni babigenje; turashaka kwiyandikira amateka yacu aho kuyavugirwa n’abandi”, niko Umunyamabanga uhororaho muri MINIRENA, Caroline Kayonga yabisobanuye.

Fred Nyetweka, umwe mu basobanuriwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, akaba akorera muri RNRA we yashimangiye ati: “Abanyarwanda bari bakwiye kwigira ku Banyamerika, aho uzasanga amoko yose yo ku isi abana muri icyo gihugu nta vangura, ryaba irishingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko, inkomoko, ubumenyi n’ibindi.”

Abahanga mu mateka bagaragaza ko amoko Abanyarwanda bahoranye atari ay'Ubuhutu, Ubututsi n'Ubutwa
Abahanga mu mateka bagaragaza ko amoko Abanyarwanda bahoranye atari ay’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa

Amoko ngo yagizwe Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, nyamara ngo ibi byari ibyiciro by’ubukire biri mu moko gakondo ya nyayo uko ari icyenda, nayo yari agizwe n’inzu 18; nk’uko umwanditsi w’amateka, akaba na Visi Perezida w’Inteko izirikana, Muvunanyambo Apollinaire, yabisobanuriye abitabiriye ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ariko se muratubwira inkuru y‘usaba imbabazi
Mwarangiza ngo nta moko abaho...mukeneye amahugurwa

Rudomoro yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Mana yanjye we. narumiweee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kokoro yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

muri ariya moko mwatubwiye ko ntabene Gitore mwavuzemo?
Gusa gahunga ya Ndi umunyarwanda ninziza kuburyo bakomeje bakayigira politike nziza yabyara umusaruro mwiza mubanyarwanda either politically, socially and economically.mureke dushingire ku mateka twiyubakire u Rwanda hamwe na Africa muri rusange kuko Abanyafrica burya duhuriye kuri byinshi urebye kandi Africa ni continent yu mugisha reka rero dushingire nanone kumugisha Imana yahaye Umugabane wacu tuzamure Imigisha myinshi ariko umugisha uruta iyindi yose nuwo kubana na mugenzi wawe neza mu mahoro!

Blessed. yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Ariko hari indi version itubwira ko Abanyiginya ari Abasindi,ntago ushobora kuvuga Abasindi nyuma ngo uze no kuvuga abanyiginya.

hunter yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

icyaha ni gatozi, ni abantu bo mu bwoko bwabahutu ntago umuntu azasabira imbabazi ibyo atakoze, nta nicyo bimaze niba bene kutwicira abantu batabikoze bo ubwabo!! iyi gahunda hari ibyo idasobanura??? abana ba uwiringiyimana agatha, na ba ngurinzira nabandi..... bazabira imbabazi nde ni abahutu bishwe n’inkoramaraso z’abahutu!!! ese ko leta yemera ko hari abasirikare bihoreye bakica imiryango y’abahutu bakanabihanirwa, abo nabo tuzasabwa kubasaba imbabazi mwizina ry’ibyo abo basirikare bakoze? ni ukudusubiza inyuma kandi hari byinshi byo gukora batadutesheje igihe!!

MURIHANO yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Nanjye nabuzemo ababwejuzambwa

king hung yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

Abanyarwanda bagoba kubaho nka abantu. Bagoba kubahiriza gahuda yokuba umuntu. Apana guhora mubuzima budafite ikerekezo.

Nabwo ubujiji nu bukene bugomba gu komeza kutoyobora .Aho usanga abantu badasobanutse mu mitwe ba byitwaza nki itwaro ikomeye mugutama baramuka.

Aho a banyarwanda bageze nabwo gahuda aru guhagana ahubwo nugukomereza kuri gahuda zimaze kuba kwisonga mugutuma nibura umunyarwanda agira agaciro.

Abazugu basaze tubana ariko tudatera ibere bafatira ahogaho batuma twirirwa twikyana kandi iwabo birirwanga bazamura ama labaratwari yo gutuma busuza ishigano zabo nka abantu.

timms yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

muri ariya moko 19 se ko nta bahinda barimo?

rukundo yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Urugero rwiza ruhereye ibukuru..kandi ni rwiza cyane..kuko buri wese mu banyarwanda biyumva muri icyo gikorwa cy’ingirakamaro nabikora bizaba byiza pee!!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Ntakabuza abanyarwanda barimo barishakira ibisubizo cy’ibibazo byabo..kdi we really appreciate the approach..

cyogere yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka