Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama kujya babaza abayobozi ku byo bashinzwe gukorera abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abagize Inama Njyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye nk’uko n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, bitaba Inteko Ishinga Amategeko gusobanura ibitagenda neza.

Minisitiri Gatabazi asaba abajyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye
Minisitiri Gatabazi asaba abajyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye

Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abajyanama baheruka batorwa gusa manda zabo zikarangira nta nama n’imwe bagiranye n’abaturage nk’uko byagaragaye mu masuzuma yagiye akorwa, mu gihe nyamara ngo umujyanama akwiye kwegurira umwanya we abaturage akumva ibibazo bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.

Minisitiri Gatabazi avuga ko Umuyobozi w’akarere, uw’umurenge n’uw’akagari batayobora inama Njyanama ahubwo ari zo ziyobora abo bayobozi, kandi abajayanama bafite inshingano zo kugenzura imikorere y’abayobozi kugira ngo aho bitagenda neza hashakwe umuti w’ikibazo.

Agira ati “Nimugenda mukiyicarira mukajya muvuga ngo gitifu ntakora yarananiranye, agoronome ntakora, abarimu ntabwo bigisha, izo ni zo nshingano zanyu zo kuvugira benshi badafite aho bahurira ngo bivugire. Na Perezida wa Repuburika yitaba Inteko, Minisitiri yitaba Inteko, Minisitiri w’Intebe yitaba Inteko, namwe mujye mutumiza ba gitifu badakora neza bisobanure”.

Avuga ko akamaro k’umujyanama ni ako kureba ibitagenda, nk’uko abanyamakuru basuzuma ibitagenda bakabikorera ubuvugizi kugeza ubwo abaturage basigaye babizera cyane kandi nta ngengo y’imari bagira.

Abagore 11 ni bo bahataniraga imyanya itanu y'abazahagararira abandi mu nama Njyanama y'Akarere ka Muhanga
Abagore 11 ni bo bahataniraga imyanya itanu y’abazahagararira abandi mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga

Agira ati “Dore abaturage basigaye bazi ko abanyamakuru ari bo bakemura ibibazo byabo, kuki abaturage bazategereza ko umunyamakuru azabasanga muri Nyabinoni kubakemurira ibibazo, kandi wowe mujyanama wa Nyabinoni uhari uba umara iki?”

Avuga ko kuzuza inshingano z’Ubujyanama ari ugushyigikira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo gushyigikira umuturage ngo Igihugu gitere imbere.

Ubwo hatorwaga abajyanama ku rwego rw’akarere bahagarariye 30% by’abagore, umujyanama Kayitare Jacqueline, usanzwe unayobora Akarere ka Muhanga yagaragaje ko impanuro za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari ingirakamaro ku bagore bagiye guhagararira abandi mu nama Njyanama z’uturere.

Agira ati “Twarakoze muri manda ishize, kandi ibyo kubakirwaho birahari igisigaye ni ugufatanya na bagenzi bacu bazazamuka mu bajyanama rusange, icya mbere ni ugushyira imbere umuturage akazamuka kugira ngo ibyo duteganya kugeraho na we agaragaze uruhare rwe”.

Kayitare avuga ko ibyo kubakiraho byakozwe igisigaye ari ukwegera umuturage
Kayitare avuga ko ibyo kubakiraho byakozwe igisigaye ari ukwegera umuturage

Amatora mu bagize inama Njyanama ku rwego rw’akarere arakomeza kuri uyu wa kabiri no ku wa kane, ahazatorwa abajyanama rusange bazitoramo komite nyobozi z’uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka