Minisitiri Gatabazi arizeza abambuwe na ba rwiyemezamirimo ko ikibazo cyabo kizakemuka bakishyurwa
Bamwe mu baturiye umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko kimwe mu bibatera kujya mu burembetsi ari ugukora bakamburwa na ba rwiyemezamirimo, bikabatera ubukene butuma bajya mu ngeso mbi zo gutunda ibiyobyabwenge na Magendu.

Urugero batanga ni urwa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kivuye uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, aho ngo Rwiyemezamirimo wabahaye akazi mu gikorwa cyo gushyira amashanyarazi muri ako gace bashinzwe gutunda ibiti bifata insinga z’amashanyarazi, bamara gukora ntibongere kumuca iryera.
Abo baturage bagera kuri 30 barimo abamaze imyaka ibiri bambuwe na Rwiyemezamirimo ndetse n’abamaze umwaka umwe, aho bavuga ko amafaranga bambuwe ari menshi, aho ngo uwambuwe make yishyuza agera mu bihumbi 90 mu gihe hari n’abambuwe ibihumbi 200 aho bemeza ko ayo mafaranga yakabereye bamwe igishoro bagakora imishinga bakiteza imbere, ariko ubu bakaba bari kwicwa n’inzara.
Nduwayezu Jean Damascene ati “Twajyaga gupagasa muri Uganda, baduha akazi ko gukora ku muhanda kugira ngo ntituzasubireyo, abanyamakuru twarabifuze turababura none tugize amahirwe turababona, mu mwaka wa 2019 na 2020 twakoraga akazi ko kwikorera amapoto y’amashanyarazi, tuyazamura hano mu misozi baratwambura, bandimo amafaranga ibihumbi 150, abatwambuye ni Robert n’uwitwa Makuza”.
Uwo mugabo avuga ko yambuwe ayo mafaranga ubwo yari amaze kugira imibyizi 75 ihwanye n’amafaranga ibihukmbi 150, avuga ko babimenyesheje ubuyobozi kugeza ku rwego rw’Intara ariko ikibazo nticyakemuka.
Ati “Akarere karabizi, ndetse n’uwari Guverineri uyu wagizwe Minisitiri, twarabimubwiye akiyobora iyi ntara nawe arabizi”.
Nzabonimpa Augustin ati “Twese duguje ikibazo, twarakoze baratwambura twabigejeje mu buyobozi, mu murenge n’akarere bose barabizi, na Minisitiri Gatabazi wari Guverineri arabizi, ubu banyambuye imibyizi 45 ihwanye n’amafaranga ibihumbi 90.

Nshimiyimana Moses Umusore w’imyaka 19 wambuwe amafaranga ibihumbi 212, nyuma yuko atangiye akazi ku itariki 12 Werurwe 2020, avuga ko nk’urubyiruko ayo mafaranga yakabaye ari kumuteza imbere none ngo byamugizeho ingaruka zo kujya mu burembetsi.
Ati “Ndibuka uburyo amapoto yamvunnye nyazamukana imisozi ntaruhuka ntarya, ngo ndebe ko nabona amafaranga nkore umushinga none baranyambuye, amafaranga ibihumbi magana abiri na cumi na bibiri ni menshi, nari gukoramo umushinga”.
Arongera ati “Najya muri Uganda ugasanga bari kuvuga ngo twabaye ibirara kandi aribo babiteye, bamaze kunyambura ntangira kujya muri Uganda gutunda magendu ariko narabiretse, ubu ngenda nshakisha ngo mbone icyantunga, ariko baduhe amafaranga yacu yaratuvunnye”.
Abo baturage bose baragaruka ku ngaruka batejwe n’icyo kibazo, bagasaba ko Leta yabafasha gukurikirana rwiyemezamirimo wabambuye, bakishyurwa bagakora imishinga dore ko amafaranga bagiye bamburwa bemeza ko ari menshi ko yakabagiriye akamaro.
Anaclet Nahimana ati “Nanjye banyambuye amafaranga ibihumbi 150, bagiye badushyira ku cyizere ngo dutegereze none imyaka ibaye ibiri, baduteje ubukene rwose Leta idufashe idukurikiranire ba rwiyemezamirimo batwambuye batwishyure”.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Gatabazi JMV Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ngo tumenye icyo avuga kuri icyo kibazo, dore ko abo baturage bemeza ko icyo kibazo akizi kuko bakimugejejeho akiri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Gatabazi, aremeza ko icyo kibazo akizi ko kiri gukurikiranwa ngo uwo Rwiyemezamirimo yishyuzwe amafaranga y’Abaturage.
Yagize ati “Ikibazo turakizi cya Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gushyira hano amashanyarazi agakoresha abaturage ntabahembe, icyo twabizeze nuko tugiye kugikurikirana tukagikorera ubuvugizi, ibyaribyo byose niba rwiyemezamirimo yarahembwe kandi nta rwiyemezamirimo ukwiriye guhembwa amafaranga yose ngo agende atishyuye abaturage”.
Arongera ati “Uko byagenda kose abaturage bazabona amafaranga yabo bitinde bitebuke, bazayabona kuko rwiyemezamirimo iyo ari kubaka ikintu nk’iki hari amafaranga aba yaratanze y’ingwate, hari impapuro baba baratanze, hari n’amafaranga ya nyuma ahabwa ari uko umushinga warangiye, tugomba gukora ibishoboka abaturage bakabona amafaranga yabo”.
Kugeza ubu abaturage 250 bo mu karere ka Burera biganjemo abaturiye umupaka wa Cyanika, barafunze nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge na magendu banyuze inzira zinyuranyije n’amategeko, bambuka mu gihugu cya Uganda.
Ohereza igitekerezo
|
Mudukorere ubuvugizi abakuwe mubishanga kuko tumerewe nabi ntidufite aho kuba gukodesha ntabushobozi mudukorere ubuvugizi mudufashe
Mudukorere ubuvugizi abakuwe mubishanga kuko tumerewe nabi ntidufite aho kuba gukodesha ntabushobozi mudukorere ubuvugizi muri Gasabo Bumbogo akagari ka Ngara umudugudu wa Munini turabasaba ubufasha tumerewe nabi ntako tumeze
Murakoze