Meteo Rwanda iraburira abantu ngo bitegure imvura nyinshi

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiravuga ko kuva tariki 17 kugeza tariki 20 Mata 2020 hateganyijwe imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi mu bice byinshi by’Igihugu.

Itangazo rya Meteo Rwanda rivuga ko ahitezwe kugwa imvura nyinshi kurusha ahandi ari mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali no mu Majyepfo y’Intara y’Iburasirazuba.

Iryo tangazo rivuga ko imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na 50 ku munsi. Iyo mvura ngo iraterwa n’isangano ry’umuyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwukabwiyongereye mu karere u Rwanda ruherereyemo. Hateganyijwe kandi umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshanu n’icumi ku isegonda.

Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda bose kwitwararika bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira ibiza.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 6080.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka