Menya uko warinda WhatsApp yawe ntiwibwe amakuru anyuraho
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bamwe biba amakuru muri telefone z’abandi banyuze ku rubuga rwa WhatsApp urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha ‘WhatsApp’ uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo.
Impamvu y’ubu butumwa bwa RIB ni uko byagaragaye ko hari abiba WhatsApp bakazikoresha babiba inzangano cyangwa mu bugizi bwa nabi.
Mu butumwa bw’amashusho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yibukije abakoresha WhatsApp uburyo bashobora kurinda konti zabo n’amakuru bahererekanya kuri uru rubuga.
Dr Murangira avuga ko impamvu y’ubu butumwa ari ukugira inama abakoresha uru rubuga kwirinda kwibwa WhatsApp zabo ko bagomba gukoresha uburyo bwa ‘Two-step verification’.
Ati “Waba uzi akamaro ka ‘Two-step verification’ yateganyijwe muri WhatsApp yawe?”
Inama nyayo yo kurinda urubuga rwa WhatsApp ni ukujya ahanditse ‘Settings’ winjire muri ‘Account’ urebe ahanditse ‘Two-step verification’ ukande ‘enable’ cyangwa ‘accept’, bagusaba guhitamo imibare 6 y’ibanga ukayemeza ugashyiramo na ‘Email’ yawe maze ugakora ahanditse ‘Save’.
Uyu mubare w’ibanga niwo umuntu abazwa igihe agiye kugenzura niba WhatsApp ye ikiri yayindi ntawayinjiyemo.
Igihe umuntu ahinduye terefone, cyangwa ashaka gushyira ku gihe WhatsApp ye cyangwa wahinduye numero wakoreshaga, akora update icyo gihe umuntu aba arinze abamamyi kwinjira muri WhatsApp ye ngo bamwibe amakuru.
‘Two-step verification’ ni uburyo bw’umutekano burinda konti yawe ya WhatsApp mu gihe yaba yibwe cyangwa igiye gukoreshwa n’undi muntu utari wowe.
Irinda kandi igakumira undi muntu uwo ari wese kuba yakwimurira WhatsApp cyangwa andi makuru yawe ayirimo ku kindi gikoresho cy’ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa) mu gihe utabimuhereye uburenganzira.
RIB yagaragaje kandi ko hari abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakoresha amayeri bakiba kode zibafasha kwinjira muri WhatsApp z’abandi.
Iyo umuntu yibwe WhatsApp icyo gihe ntaba akimenya ibyo WhatsApp ye ikoreshwa kuko uwayishimuse ashobora kuyikoresha mu bujura, guhutaza abandi, kubiba inzangano n’ubugizi bwa nabi.
Ati “ Mu mayeri abashaka kwiba konte yawe ya whatsapp bakoresha, bagerageza gushyira WhatsApp muri phone yabo ariko bakoresheje numero y’uwo bashaka kwiba, hari message WhatsApp yohereza kuri telephone irimo ya numero (verification code) ubwo uwo ushaka kwiba ahita akoherereza message ngo hari ka message kayobeye iwawe, akagusaba ko ukamusubiza. Hano ntukwiriye kumwoherereza iyo message kuko uba umuhaye code yawe ya WhatsApp, ubwo ihita ikuvaho kuko uba wamuhaye urufunguzo. Muri make uba wayimweguriye”.
Kimwe n’izindi porogaramu zo kuri internet, konti yawe ya WhatsApp ishobora kwibwa, gukoreshwa mu buriganya, iterabwoba, ndetse no guhungabanya umutekano w’abandi, kwirinda ibi byose usabwa gukoresha ubwirinzi bwa ‘Two-step verification’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|