Menya inkomoko y’izina ‘Kimisagara’

Izina ‘Kimisagara’ rirazwi mu Mujyi wa Kigali, ingeri zitandukanye zirimo abatwara ibinyabiziga, cyane abamotari, abashoferi b’imodoka ndetse n’abatuye mu mujyi ntawe wabaza Kimisagara ngo avuge ko ari ubwa mbere yumvise iryo zina ry’umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge.

Ifoto ya Kimisagara
Ifoto ya Kimisagara

Buri zina rya buri gace mu Rwanda riba rifite inkomoko yaryo ndetse amwe muri ayo mazina usanga afite igisobanuro n’impamvu yitiriwe aho hantu. Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko ya zimwe mu nyito z’ahantu hatandukanye yagiranye ikiganiro n’umunyamateka Prof Gamariël‎ Mbonimana avuga ko izina “Kimisagara” rikomoka ku biti by’Imisagara byahozeho mu gihe cyo hambere byari biri kuri uwo musozi.

Ati “ Cyari igisozi cy’ibiti by’Imisagara byari byiganje muri kariya gace noneho abahagana bakavuga ko bagiye ku Gisozi cy’Imisagara, nuko inyito “ Kimisagara” rifata rityo nanubu”.

Prof Mbonimana avuga ko uko imyaka yagiye ihita abantu bagiye batura kuri uyu musozi wa “Kimisagara bituma ibyo biti bigenda bihacika buhoro buhoro kugeza ubwo hahindutse umujyi ibiti birahacika burundu”.

Prof Mbonimana avuga ko abantu bakuru bari batuye mu bice by’icyaro bazi icyo giti cy’Imisagara keraga utubuto duto twabaga tumeze nk’ihundo ry’amasaka ariko imisagara yo ikaba ifite ihundo rito.

Izina Kimisagara ryaje gukura ritangira kwitirirwa bimwe mu bikorwa biherereye muri aka gace. Abatuye Kimisagara baganiriye na Kigali Today bavuga ko izina “Kimisagara” batari bazi aho rikomoka ariko ko ari agace gatuwe cyane kandi gakunzwe kubera ibikorwaremezo biharangwa.

Hakizinama Anicet avuga ko ubu izina Kimisagara ryamaze kwamamara ndetse ryitirirwa bimwe mu bikorwa biri muri aka gace harimo G.SC .Kimisagara, Maison de Jeune Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, Ndetse hari n’insengero zirimo ADEPER Kimisagara, Restoration Church Kimisagara n’isoko rya Kimisagara na Centrale Kimisagara.

Isura y'ahazwi nka Kimisagara hatarajya amazu agezweho
Isura y’ahazwi nka Kimisagara hatarajya amazu agezweho

Umurenge wa Kimisagara ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge. Umurenge wa kimisagara uri mu marembo y’Umujyi wa Kigali kandi uhana imbibi n’Imirenge ya Kigali, Gatsaat, Gitega , Muhima,Ny akabanda na Rwezamenyo .

Ugizwe n’utugali dutatu aritwo Kimisagara, Katabaro, Kamuhoza, utugari twose tugizwe n’imidugudu 48. Ingo zigize Umurenge zingana na 7042. Abaturage bagize Umurenge wa Kimisagara batunzwe ahanini n’imirimo ihemba , ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka