Menya impamvu kunywera inzoga ahazwi nka ‘Liquor Store’ bitemewe
Zimwe mu mpamvu zagaragaye zituma ahacururizwa inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ hatagomba kunywerwa inzoga nuko usanga abenshi bajya kunywera yo baba banze kubahiriza amasaha yagenwe yo gufungiraho utubari ducuruza inzoga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro Ubyumva Ute gitambuka kuri KTRadio yatangaje zimwe mu mpamvu zituma harashyizweho amategeko abuza abantu kunywera ahacururizwa inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ ari ugukumira abanywi b’inzoga baba bashaka gutinda gutaha ntibubahirize amasaha yagenwe na Leta yo kutarenza saa saba z’ijoro.
Ati “Impamvu hafashwe icyemezo cyo kubuza abantu guhindura ahacururizwa inzoga za ‘Liqueur’ utubari ni uko iyo amasaha yo gufunga utubari ageze aho kugira ngo abantu batahe bahitaga bajya ahacururizizwa za ‘Liquer’ bagakomeza kunywa ugasanga naho hahindutse akabari”.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko ikindi cyatumye hatangwa amabwiriza nuko usanga akabari gafite uburyo gakoramo ndetse n’ahacururizwa izi nzoga za ‘Liqueur’ hafite ibyangombwa bibemerera gukora ariko hatarimo kuhanywera inzoga.
ACP Rutikanga avuga ko impamvu yo gushyiraho iyi gahunda harimo no gukumira ibihombo byagaragajwe n’aantu bacuruza utubari aho bavuga ko abacuruza izi nzoga za Liquer babatwarira abakiriya.
Ati “Niba inzoga ayinywera aho bayirangura urumva uyicuruza we azunguka? Bisaba ko hashyirwaho ingamba zo gukumira ibyo bibazo byose biterwa n’ubusinzi”.
ACP Rutikanga yagarutse kuri gahunda Leta y’u Rwanda ifite yo gukumira abantu basinda cyane avuga ko bitaye cyane gukora ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘Tunywe Less’.
Yagarutse ku nzoga zimwe zidafite ibipimo by’umusemburo uri ku rugero ugasanga abazinyoye zabasindishije ku rugero rwo hejuru.
ACP Rutikanga avuga ko inzoga zitwa ibyuma n’izindi zifite amoko y’amazi atandukanye zishobora kuba zitujuje ubuziranenge Leta izashyiraho uburyo bwo kuzikumira kwinjira mu gihugu ndetse n’inganda zizenga zigahabwa amabwiriza yo kuzihagarika.
ACP Rutikanga avuga ko gushyiraho ariya masaha binafasha gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya urusaku rubuza umudendezo n’ituze rubanda mu masaha y’ijoro.
Ohereza igitekerezo
|