Menya impamvu Kigali Convention Center yagaragaye mu ibara ry’Iroza mu ijoro ryakeye

Inyubako ya Kigali Convention Center (KCC), mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019, yagaragaye mu ibara ry’Iroza, mu gihe ubusanzwe ikunda kugaragara iri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Mu ijoro ryakeye, iyo nyubako yagaragaye mu ibara ry’Iroza nk’ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ikimenyetso kandi cyagaragaje itangiriro ry’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubwo bukangurambaga bwahuriranye n’inama mpuzamahanga yiswe ‘Global Gender Summit 2019’, ivuga ku iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye irimo kubera muri iyo nyubako ya Kigali Convention Center.

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni igikorwa ngarukamwaka kiba ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo bukangurambaga butangira ku itariki ya 25 Ugushyingo, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, bugasozwa ku itariki ya 10 Ukuboza, ku munsi wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu.

Ni igikorwa cyatangijwe ku munsi wo gufungura ku mugaragaro kaminuza yigisha abagore ibyerekeranye n’imiyoborere (Women’s Global Leadership Institute) mu mwaka wa 1991. Ubwo bukangurambaga bwakomeje gukorwa buri mwaka, bukagirwamo uruhare cyane cyane n’abagore bari mu buyobozi.

Ubwo bukangurambaga buba ari umwanya mwiza abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi yifashisha igatanga ubutumwa bugamije kwamagana, gukumira no kurandura ihohoterwa rikorerwa cyane cyane abagore n’abakobwa.

Mu mwaka ushize, Abanyarwanda n’abandi batandukanye bakoze urugendo rw’amaguru barutangiramo n’ubutumwa bugamije kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu bitabiriye urwo rugendo harimo bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi, abo mu miryango itari iya Leta, abo mu nzego z’umutekano n’abaturage basanzwe.

Abitabiriye urwo rugendo bari bambaye imyenda iri mu ibara rya Orange, barutangirira ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barusoreza i Remera ku marembo ya Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubundi ngewe mbona abagore nabo bashoboye mukazi kose bahawe, cyane cyane mukwigisha no mumiyoborere babikora neza cyane! iterambere ry’urugo ni umugabo afatanije n’umugore we bashakanya ibyo niyo nkingi yiterambare ry’igihugu.

HABIRYAYO Vincent yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka