Menya ibanga ryatumye Nyagatare iba iya mbere mu mihigo

Ubwitange, gukora cyane n’imbaraga zose kandi igitutu kikuriho kikaba no ku bandi bakorana ndetse no gukorana neza n’abaturage, ni bimwe mu by’ingenzi byafashije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bibahesha umwanya wa mbere mu mihigo y’Uturere ya 2021-2022.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen (wambaye indorerwamo) ashyikirizwa igikombe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen (wambaye indorerwamo) ashyikirizwa igikombe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Kigali Today yaganiriye na Kabagamba Wilson, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare kuva kuwa 19 Ugushyingo 2021. Uyu akaba yari asoje imyaka itanu ayobora Njyanama y’Akarere ka Rwamagana kuva mu mwaka wa 2016.

Kabagamba yayoboraga Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana ubwo kegukanaga ibikombe bitatu mu mihigo y’imyaka itandukanye, none kuri ubu na Nyagatare yimukiyemo ikaba yegukanye umwanya wa mbere mu mihigo y’Uturere.

Mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017, Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere kavuye ku mwanya wa 17 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2015-2016.

Umwaka wakurikiyeho wa 2017-2018, Rwamagana, yongeye kwisubiza uwo mwanya ndetse n’umwaka wa 2018-2019, iba iya gatatu ndetse yongera kubona umwanya wa gatatu mu mwaka wa 2019-2020.

Umwaka wa mbere atorewe kuyobora inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, kavuye ku mwanya wa 13 kagera ku mwanya wa mbere.

Kabagamba Wilson, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare
Kabagamba Wilson, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare

Kabagamba avuga ko we na bagenzi be bakorana icyo bashyira imbere ari ibyo bahora basabwa na Perezida wa Repubulika, harimo gukorana imbaraga n’ubushake, gukorera hamwe ndetse no kurushaho kwegera abaturage.

Ati “Igikuru ni imikoranire y’inzego, icyo twahoze dushyira imbere n’ubu dushyize imbere ni ugukorana n’abo mukorana, byaba komite nyobozi n’abakozi basanzwe kandi bikagera hasi mu Murenge, mu Kagari no mu Mudugudu. Ibindi ni ubwitange, gukora cyane n’imbaraga zose kandi ntibibe ibyawe gusa ahubwo igitutu kikuriho kikaba no ku bandi mukorana.”

Ikindi ngo ni ukurushaho gukorana n’abaturage, bakabana na bo mu bikorwa byose, bakanagira uruhare mu bibakorerwa kuko ngo aribwo banabirinda ntibyangirike.

Abayobozi b'Uturere twa Nyagatare, Huye na Rulindo bashyikirijwe ibikombe nk'Uturere twaje mu myanya y'imbere mu mihigo
Abayobozi b’Uturere twa Nyagatare, Huye na Rulindo bashyikirijwe ibikombe nk’Uturere twaje mu myanya y’imbere mu mihigo
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yamurikiye abaturage igikombe begukanye, bamusaba kurushaho kubegera
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yamurikiye abaturage igikombe begukanye, bamusaba kurushaho kubegera
Bishimira igikombe
Bishimira igikombe

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka