Menya byinshi kuri virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda, hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg.
Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ibimenyetso by’iyo ndwara ari umuriro mwinshi, kuribwa umutwe bikabije, kuribwa mu mitsi, kuribwa mu nda no kuruka. Abahanga bavuga ko iyo iyi ndwara yakuzahaje ushobora kuva amaraso ahantu hanyuranye nko mu maso n’ahandi, ndetse hakaba n’abayitiranya na Ebola.
Minisiteri y’ubuzima ikomeza ivuga ko iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, cg se ikaba yakwanduzwa n’inyamaswa ziyirwaye. Gusa ishobora no kwandurira mu gukoresha cyangwa gukora ku bikoresho byakoreshejwe n’urwaye iyi virus nk’imyenda cyangwa amashuka n’ibindi.
Abaganga n’abakora kwa muganga bagirwa inama yo kwitwararika, kuko mu gihe bikomerekeje n’ibikoresho byakoreshejwe ku barwaye iyo ndwara na byo bibanduza. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yongeraho ko n’umuntu wishwe n’iyi ndwara aba ashobora kwanduza uwamukoraho wese adakoresheje ibikoresho bimurinda mu buryo bwabugenewe. Umuntu wanduye iyi ndwara aba ashobora kwanduza mu gihe cyose virusi ya Marburg ikimuri mu maraso.
OMS ivuga ko uwanduye iyi ndwara aba ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe kiri hagati y’iminsi 2 na 21. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyi ndwara idakwirakwizwa binyuze mu mwuka.
Minisiteri y’ubuzima yongeyeho ko harimo gukorwa iperereza ku cyaba gitera iyi ndwara, ndetse no gushakisha uwo ari we wese waba yahuye n’urwaye iyi ndwara ngo yitabweho n’abaganga, ndetse banasaba buri wese wagaragarwaho n’ibimenyetso by’iyi ndwara, kugana ivuriro rimwegereye cyangwa se agahamagara ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku 114.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abarwaye iyi ndwara, minisiteri y’ubuzima ikaba isaba abantu kudakuka imitima no gukomeza imirimo yabo, ariko bakita cyane ku bijyanye n’isuku.
Iri tangazo rishyizwe ahagaragara nyuma y’iminsi hacaracara amakuru avuga ko mu Rwanda hari indwara itaramenyekana ndetse hakaba n’abavuga ko hari abamaze guhitanwa na yo. Gusa mu itangazo rya minisiteri y’ubuzima ntiyavuze ko haba hari abamaze kwicwa n’iyo ndwara, cyakora yemeye ko hari abayirwaye barimo kwitabwaho n’abaganga.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko iyi ndwara ari mbi cyane kuko ishobora kwica ku kigero cya 88% by’abayirwaye. OMS ikomeza ivuga ko iyi ndwara itagira umuti wagenewe kuyivura cyangwa urukingo, cyakora ngo havurwa ibimenyetso hifashishijwe imiti itandukanye.
Virus ya Marburg yavumbuwe mu 1967 mu gihugu cy’ubudage na Seribiya, nyuma iza gukwira hirya no hino mu bihugu binyuranye.
Inkuru zijyanye na: Marburg
- Abantu babiri bakize Marburg
- Undi muntu umwe yishwe na Marburg
- Abantu 15 bamaze gukira Marburg
- Abantu 33 ni bo barimo kuvurwa Marburg
- Undi muntu yishwe n’indwara ya Marburg
- Menya ibikorerwa umurwayi ukize icyorezo cya Marburg mbere yo gusubira mu muryango
- Abanduye virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi
- Amabwiriza mashya yo kwirinda virusi ya Marburg mu nsengero n’imisigiti
- Abandi bantu batatu bakize Marburg
- Mu Rwanda abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho batanu
- Marburg: Impungenge ni nyinshi ku bagenda mu modoka rusange
- Mu Rwanda icyorezo cya Marburg kimaze kuboneka mu bantu 41
- Marburg: Imyumvire ituma hari abanga gukaraba intoki batinya kurwara ibimeme
- Mu Rwanda abantu batanu bakize icyorezo cya Marburg
- Mu Rwanda abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi
- Marburg: Undi muntu umwe yapfuye
- Nta cyemezo kirafatwa cyo guhagarika gusura abagororwa mu kwirinda Marburg
- Mu Rwanda undi muntu umwe yishwe na Marburg
- Mu Rwanda abandi bantu babiri bishwe na Marburg
- Marburg: Imihango yo gusezera mu rugo no mu rusengero uwitabye Imana irabujijwe
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse,mu Mashuri cyane cyane abanza haragaragara ubucucike bwinshi,Minisante yareba buryoki ubukangurambaga mukwirinda iyi ndwara bwakorwa cyane mu Mashuri.
Ikindi ubukarabiro bwakoreshwaga mugihe cya COVID -19 bugasanwa kuko ubwinshi bwarangiritse.
Murakoze
Nukuti lete yu Rwanda ikomeze gukaza ingamba kugirango abantu bakomeze kuyirinda
MWAKOZE KUDUSOBANURIRA UBURYO IYI NDWARA IFATA NATWE TUGIYE GUKAZA INGAMBA ZO KUYIRINDA TWITA CYANE CYANE KWISUKU YUMUBIRI
Nanje nkurikije uko imeze nukwitwararika tugakaza isuku kuburyo base bushoboka. Ariko nkabaza ko numva yavumbuwe 1967.kugeza ubu akaba ntamuti nta nurukingo bimezebite?mwazadusubiza .ndi imusanze
Ndi umujyanama wubuzima mukarere ka Bugesera
Iyi ndwara ije yiyongera mubindi byorezo byaduteye duhagurukire rero kubirwanya
Tubwire abaturage nabimenye babivuge tubibutse ko isuku Ari ingenzi muri byose
Natwe nka CHWs nizindi nzego tubigire ibyacu Kandi twese dufatanyije byose birashoboka
mwirinde cyane ariko munasenga byose nuburinzi bwuwiteka itakurinze ntakamaro musabe uburinzi bwuwiteka gusa mufatanyije nogusenga
Ndi umwarimu mumashuri abanza ndasaba abashinzwe mubuzima gukora ubushakashatsi kuko iyi ndwara yinjiye mubanyeshuri ntabwo yava mugihugu vuba tuzi neza ko indwara zose ziterwa na virus zitagira umutsi bavura ibimenyetso.murakoze
Ni ukwita ku isuku n’ubundi buryo bwose bwo kuyirinda, ndetse no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe umuntu abonye ibimenyetso bivugwa byaba biranga uwandiye iyo ndwara.
Murakoze.
Ndumujyanama wubuzima mukarere ka nyarugenge mumurenge WA muhima iyinrwara nukuyivuga ahantu hahurira bantu Beshi ingamba zigafatwa harimo gukarabintoki cg sanitaiza ibindi tukirindingendo zitaringombwa murakoze
Ndumujyanama wubuzima mukarere ka nyarugenge mumurenge WA muhima iyinrwara nukuyivuga ahantu hahurira bantu Beshi ingamba zigafatwa harimo gukarabintoki cg sanitaiza ibindi tukirindingendo zitaringombwa murakoze
Ndumujyanama wubuzima mukarere ka nyarugenge mumurenge WA muhima iyinrwara nukuyivuga ahantu hahurira bantu Beshi ingamba zigafatwa harimo gukarabintoki cg sanitaiza ibindi tukirindingendo zitaringombwa murakoze