Menya byinshi kuri Gatera Rudasingwa wamamaye nka ‘Rasta’ (Video)

Iyo uri mu Mujyi wa Kigali uva cyangwa ujya i Nyabugogo, biragoye ko wagera aho ujya utumvise bavuga kwa Rasta. Ni ahantu hamamaye kubera gukora inyunganirangingo ndetse haba ahantu ho kwifata neza.

Rasta Gatera Rudasingwa ngo ntazibagirwa Padiri Fraipont Ndagijimana wamureze akiri muto
Rasta Gatera Rudasingwa ngo ntazibagirwa Padiri Fraipont Ndagijimana wamureze akiri muto

Hari abazi uwitwa Rasta ariko batazi ko ubusanzwe yitwa Gatera Rudasingwa, akaba ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 66.

Yavutse ari muzima ariko aza kugira ubumuga bw’amaguru akiri muto, umupadiri witwa Charles Ndekwe wari uziranye na Padiri Fraipont Ndagijimana amujyana mu kigo cy’abafite ubumuga i Gatagara kuko ari we wagishinze.

Ibi byabaye ubwo ababyeyi be bari barahunze bakajya i Burundi agasigara mu Rwanda, ni ho yarerewe ndetse aranahakurira amenya no gukora amaradiyo ndetse aza no kumenya gukora ibijyanye n’ubukorikori.

Ibi ni byo byaje gutuma ajya i Burundi, Kenya , Uganda no mu Burayi, akomeza gukora ubucuruzi bwo kugurisha ibikozwe mu bukorikori bwa Afurika (Objets d’art Africains).

Rasta yaje gufungwa ubwo yari anyuze mu Rwanda agana i Burundi afite amafaraga menshi maze yose barayamutwara

Yagize ati “Nanyuze ku kibuga cy’indege i Kanombe nka transit baramfata bajya kumfungira kuri kasho yari iri inyuma y’ibiro bya Habyarimana, nari mfite amafaranga menshi, amadorari ibihumbi 20 n’andi menshi. Nafunzwe n’uwitwa Kamanzi aho bita kwa Lizinde, ngo se na we yari ashinzwe ikibuga cy’indege. Bari banyitiranyije n’uwitwa Gatera ngo wari uwo kwa Rubangura w’Umunyenyanza”.

Rasta akomeza avuga ukuntu baje gusanga baramwibeshyeho hanyuma wa mugabo wamufunze akamuha amadorari 100 na tike y’indege, maze akamujyana ku kibuga cy’indege agataha.

Yaje gushinga ate ikigo cya Mulindi Japan One Love?

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rushyushye baje gukora fundraising (gukusanya imisanzu) ku Mulindi w’intwari, buri wese yiyemeza icyo azakora nibaramuka bafashe igihugu, we yiyemeza kuzakora ikigo cyizatanga inyunganirangingo ku buntu.

Yagize ati “Jyewe nemeye ko nzatanga inyunganirangingo ku bantu bazaba barakomerekeye ku rugamba, abakomerekejwe na Jenoside n’abandi kandi nkabikora ku buntu”.

Ageze mu Rwanda ni bwo yahise ashinga ikigo cya ‘Mulindi Japan One Love’, iri zina rikaba rikomoka ku isezerano yagiriye ku Mulindi ndetse akaza kurongora umugore w’Umuyapanikazi, ‘One Love’ bikaba bituruka ku rukundo akunda Bob Marley.

Yagize ati “Mulindi bisobanura aho nagiriye isezerano, naje guhura n’umugore tubana nyuma yo gutandukana n’uwo twabyaranye mujyana kwiga ibijyanye n’inyunganirangingo imyaka itanu mu Buyapani, ni we nitiriye Japan hanyuma rero kuko nkunda cyane Bob Marley bivuze One Love”.

Rasta yogoshwe imisatsi ye inshuro ebyiri mu buzima bwe

Rasta yemeza koa amadiredi akomoka mu Rwanda
Rasta yemeza koa amadiredi akomoka mu Rwanda

Gatera Rudasigwa avuga ko yakunze cyane imisatsi y’amaderedi akaba yarayigize akiri muto, yaje kuyogoshwa ubwo yari agiye gushyingirwa mu rwego rwo kutababaza ba nyirasenge n’abandi batari bahuje imyemerere, ndetse yongera kuyikatwa ubwo yari afunzwe.

Rasta mu buryo butangaje yemeza ko amaderedi akomoka mu Rwanda, ndetse ko na ba Bob Marley bayakomoye mu Rwanda. Rasta avuga ko abantu benshi bazi ko abarasta bakunda kunywa urumogi gusa avuga ko we atigeze arunywa na rimwe.

Gatera ni umufana wa Kiyovu kuva kera, ariko yaretse kujya ku bibuga nyuma yo gukubitwa n’abasirikare bafanaga Pantheres Noirs muri Camp Kigali, akaba areba umupira kuri televiziyo gusa.

Gatera asaba urubyiruko gukunda umurimo bakawitangira bakirinda ibibarangaza, agasaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zabo bakamenya ko gukunda abana babo atari ukubagira bajeyi, bakamenya kubacyaha igihe ari ngomba.

Rasta akomeje urugamba rwo gufasha abafite ubumuga, kuri ubu akaba ari kubaka ikindi kigo ku Kimihurura nyuma y’uko icyo yari afite ahazwi nko kwa Rasta hasenywe kuko hari hubatse mu gishanga.

Reba Video y’ikiganiro Gatera yagiranye na Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rasta arasobanutse cyane pe
Imana imwongerere kuko nawe afasha abandi.peace Rasta

Bob yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Rast kbx ndagukunda cyane kuko wowe wampaye akazi kunzu urimo kubaka mimihurura ndagushimira cyane kubugwanezabugira ubwo cvd 19 yatangiraga nakoraga iwae Aho urimo kubaka etage gusa uhemba neza kd imana izakomeza igufashe peee kd ineza ugira izakomeze nb yanjye ni 0783990729 gusa ugira umutima mwiza papa

Niyonzima lucky yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Tuge twibuka ko mu isi nshya dusoma henshi muli bible,abamugaye bazasimbuka,abahumye bakareba nkuko tubisoma muli Yesaya 35:5,6.Niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,dushake Imana cyane.Twe kujya twibera mu gushaka ibyisi gusa.Nicyo Imana idusaba (condition).

cyemayire yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka