Menya amateka y’umusozi w’ahitwa ‘Kuri Dawe uri mu Ijuru’ ubu hasigaye hitwa ‘Kuri Yesu ashimwe’

Henshi mu Rwanda hagiye hari amazina y’ahantu ugasanga abantu benshi badasobakirwa inkomoka yayo, Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’amazina atandukanye dusanga hirya no hino mu gihugu.

Uyu munsi Kigali Today yakusanyije amakuru yahitwa Kuri Dawe uri Mu iJuru mu karere ka Karongi.

Aha kuri Dawe uri mu Ijuru ni ku birometero bibiri gusa ukiva mu isantere ya Mugonero mu karere ka Nyamasheke, hakaba ku muhanda Rusizi-Karongi ukimara neza neza kurenga akarere ka Nyamasheke utangiye kwinjira mu Karere ka Karongi.

Kamana Jean Damascene ni umuturage utuye muri aka karere uvuga ko aha hantu hiswe iri zina kubera amakorosi ateye ubwoba yari ahari ku buryo imodoka nyinshi zose zarengaga aha hantu byabaga ari amahirwe kuko inyinshi zabirindukaga mu manga.

Ati “Aha kuri Dawe uri mu ijuru hitiriwe isengesho rya Dawe Uri mu ijuru biturutse ko abagenzi bahagera bamaze gukuka imitima ko batari buharenge imodoka itabirindutse mu manga kubera imiterere mibi yaho n’ubuhaname bwari Buhari”.

Abanyuraga muri uyu muhanda bahoraga batekereza ko bashobora kuhasiga ubuzima mu gihe hatabayeho impuhwe z’Imana.

Ati “Iryo sengesho ryazanywe niryo korosi babaga basenga ngo baharenge amahoro kandi iyo basengaga babaga bagaruka kuri Dawe uri mu ijuru.”

Kugira ngo imodoka ihatambuke byabaga ari amahirwe kuko gukata iryo korosi byasabaga ubuhanga bwinshi ikindi iyo umushoferi iyo yananirwaga kurikata yahitaga abirinduka mu manga yariri munsi y’uwo musozi.

Kamana avuga ko icyo gihe Bisi zitwara abagenzi zari nkeya hakoraga imodoka za Onatracom gusa, kandi zigatwara abantu benshi bamwe bakagenda bahagaze abandi bicaye.

Uko iterambere ryagiye riza mu Rwanda hagiye hatunganywa hanyuzwa umuhanda wa kaburimbo mu gihe izo modoka zahanyuraga ari imihanda y’ibitaka gusa.
Aha hantu ntabwo hacyitwa kuri Dawe uri mu Ijuru ubu hahawe izina ry’igisubizo ryitwa “Kuri Yesu ashimwe”.

Kugeza ubu haratunganyijwe umuhanda uragurwa ndetse banashyiramo kaburimbo.
Uku gutunganywa byatumye ubuhaname n’imanga y’umusozi bigabanuka bituma n’impanuka zakomokaga kuri ubwo buhaname zigabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriweneza? iyinkuru yo kuri Dawe urimwijuru yuzuyemo ibinyoma gusa, nta accident tuhazi gusa driver yakuragamo abagenzi iyoyahageraga kubera ubwoba harihateye.

Rukaza Jèrôme yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Turakunda cane amakuru mudushikiriza Ku mwanya Ku mwanya.
Murakarame.

Nimbona Tharcisse yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Mbega ahantu hateye ubwoba!! Dawe uri mu ijuru mu idini gatulika,bisobanura "Our Father in heavens" (Data wa twese uli mu ijuru).Ni isengesho Yesu yasize yigishije abakristu.Muli make,muli iryo sengesho yabasabye kweza izina bwite ry’imana no gusaba imana ngo itebutse ubwami bwayo,nukuvuga ubutegetsi bwayo buzaza ku munsi wa nyuma,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,noneho bukazahindura isi paradizo.Kubera ko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukemura ibibazo isi ifite.Buli hafi cyane.

masabo yanditse ku itariki ya: 27-05-2023  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza Abanyamakuru Bose ba #kigaltoday
Ndabakunda nukuri Cyaneee Nkunda Amakuru mutugezaho Atariho ivumbi.Ayamateka Aranejeje cyaneeeeee Murakoze.

SINDAYIGAYA Daniel yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka