Memorial Rutsindura: Police na APR zegukanye ibikombe

Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), hasojwe irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n’umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni irushanwa ngarukamwaka riba ku bufatanye bw’ikigo cya Petit Seminaire Virgo Fidelis n’ihuriro ry’abize muri iryo shuri (ASEVIF) kuri iyi nshuro rikaba ryabaga ku nshuro ya 19.

Amakipe ya Police VC mu cyiciro cy’abagabo na APR VC mu cyiciro cy’abagore ni yo yegukanye ibikombe mu cyiciro cy’abakina nk’ababigize umwuga (Serie A), ari na cyo cyiciro cyonyine kibamo abagore mu gihe mu bindi byiciro ari abagabo.

Mu cyiciro cya kabiri cyiganjemo amakipe y’amashuri yisumbuye na za kaminuza, ikipe ya Nyanza TSS, ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya christ roi.

Mu cyiciro cy’amashuri abanza, igikombe cyegukanywe na Groupe Scolaire Mugombwa ku mukino wa nyuma. Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ level) igikombe cyegukanywe na Petit Seminaire virgo fidelis. Naho mu cyiciro cy’abakanyujijeho, ikipe ya ASEVIF niyo yegukanye ikombe itsinze ikipe ya Relax VC Ku mukino wa nyuma.

Imikino yari itegerejwe na benshi n’imikino y’abakina nkababigize umwuga mu byiciro byombi ababo n’abagore, ikipe Gisagara Volleyball yari ibitse iki gikommbe, ntiyahiriwe niri rushanwa kuko yatsindiwe ku mukino wanyuma n’ikipe ya POLICE VC imaze igihe gito ishinze amaseti 3-0.

Ikipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagore yakinnye umukino wa nyuma muri 2022 niyo niyo yatwaye igikombe ihigitse ikipe ya RRA mu mu kino wari ukomeye kuko uyu mukino warangiye ari maseti 3-2 bingana n’amaseti 5 muri rusange.

Ikipe ya POLICE VC mu cyiciro cy’abagabo ni amateka yandi yanditse aho yabaye ikipe ishinzwe muri uwo mwaka ikaba imaze gutwara ibikombe 3 birimo memorial Kayumba na EAPCO imikino ihuza abapolisi bo muri afurika y’iburasirazuba ibikombe byose byabaye muri werurwe uyu mwaka.

Ntagengwa Olivier Kapiteni wa POLICE VC kuri we ngo ni ibyishimo ku ikipe ye kuba yegukanye iki gikombe ndetse ko ngo ari intangiriro.

Nubwo ariko ikipe ya Police y’abagabo ariyo yegukanye iki gikombe, ikipe yabo y’abagore nti yahiriwe kuko yasoreje ku mwanya wa 3 nyuma yo gusezererwa muri ½ n’ikipe ya APR VC.

Kayiranga Albert umurezi muri kaminuza y’u Rwanda ni umwe mubatojwe na Nyakwigendera Alphonse Rutsindura akaba avuga ko kimwe mubyo ahora amwibukiraho ari undaga gaciro yabigishaka zirimo no kudacika integer.

“Rutsindura yari umubyeyi kuri twe, yatwigishije byinshi birimo kugira indangagaciro, ubudaheranwa, ikinyabupfura no guhatana cyane”.

Yongeraho kandi ikindi ahora amwibukiraho ari uko yahoraga ababwira ko bagomba kwiha intego, gukora ikintu mu gihe cyacyo kandi ukakitaho ndetse ukanagira n’ikizere muri wowe.

kubwimana gereturde ni umubyeyi nawe watojwe na Alphonse Rutsindura mu ikipe y’igihugu ubu akaba ashinzwe tekinike muri federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda, avuga ko we byumwihariko kuba Rutsindura yaramutoje mu ikipe y’igihugu adateze kuzamwibagirwa kuko bafite byinshi bamwigiyeho.

“Ikintu nibukira kuri Alphonse Rutsindura nuko yakundaga umukino wa volleyball ndetse akaeusho nuko yadutozaga mu ikipe y’igihugu y’abagore nukuri yari umuntu ukundwa n’abantu bose kuko ibyo byatumaga tu nitwara neza mu mikino mpuzamahanga ndetse tukanazana n’ibikombe kuko yari yaratwubatsemo ikintu cy’urukundo no gukunda ibyo dukora harimo n’umukino wa volleyball twakinaga rero yasize umurage n’umurongo mwiza wo kujyenderaho kugirango bizaturange mu buzima bwacu ni nayo mpamvu tugomba gutoza ubutwari bwe abato bagakurana izo ndagagaciro kuburyo tuzabona ba Rutsindura benshi.”

Memorial Rutsindura yuyu mwaka yitabiriwe n’amakipe 52 muri rusange mu byiciro 6 ndetse hakaba harimo n’ikipe yaturutse mu gihugu cy’igituranyi cy’Uburundi ya Amical Sportif De Bujumbura.

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Rutsindura yabaye kandi umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.

Yabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka