Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye

Nyuma yuko havuzwe amakuru yuko umubyeyi w’umuhanzi Kizito Mihigo, Ilibagiza Placidie, arwaye ndetse rumwe mu mbuza za internet zikorera mu Rwanda rukandika rubyemeza, amakuru yizewe aranyomoza iyo nkuru.

Urwo rubuga rwasohoye inkuru ivuga ko nyina wa Kizito Mihigo yagize ihungabana bigatuma ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal kubera ibyabaye ku muhungu we ariko abantu bakora muri ibyo bitaro (batashatse ko tubatangaza amazina) banyomoje ayo makuru bemeza ko nyina wa Mihigo atarwariye muri ibyo bitaro.

Kizito Mihigo.
Kizito Mihigo.

Umuhanzi Kizito Mihigo afunzwe akurikiranweho ibyaha bijyanye no kugambanira igihugu no gushaka kugirira nabi bamwe mu bayobozi b’igihugu akaba areganwa n’abandi bantu batatu.

Ibyaha Mihigo aregwa arabyemera akanabisabira imbabazi avuga ko yabigiyemo kubera umuntu wamushutse kandi atari azi uburemere bwabyo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kuba Mamawe Yahungabana Ntabwo Bitangaje Kuko Buriya Nawe Byaramutunguyepe!!!

Eryse Turahirwa yanditse ku itariki ya: 4-05-2014  →  Musubize

umuntu nkuriya warugiye kuba minister abere urugero abandi bahanzi murakoze

INEZA GENTIL yanditse ku itariki ya: 2-05-2014  →  Musubize

Byari kuba byiza uvuze iyo site yatangaje iyo inkuru natwe tukayisomera

onyango yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

muyakurikirane

alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka