Madamu Jeannette Kagame yitabiriye yubire y’imyaka 50 ya Paruwasi Gaturika ya Mushaka
Umuhango wo kwizihiza yubire y’imyaka 50 ya Paruwasi Gaturika ya Mushaka mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 04/08/2013 witabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda harimo na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame.
Muri uyu muhango watangijwe n’igitambo cyamisa hagarutswe ku gikorwa gikomeye iyi paruwasi ya Mushaka izwiho cyo kunga Abanyarwanda bahemukiye baginzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuri uyu munsi hiyunze imiryango 10, kugeza ubu abagera ku 140 bakaba bamaze gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Iki gikorwa cyatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga nyuma yo gutekereza uko Abanyarwanda bahemukiranye bazongera guhurira muri kiriziya ndetse no mu midugudu yabo ngo byari bigoranye cyane aho abahemukiye bagenzi babo bagiraga isoni zo kwegera bagenzi babo abahemukiwe nabo bakanga kubegera kuko ngo batababonagamo ubumuntu.
Ni muri urwo rwego Padiri Rugirangoga Ubald yafashe ingamba zo kwegeranya abahemukiwe n’ababahemukiye aho yagendaga abigisha agaciro ka kimuntu agerageza kubahuza abinyujije mu nzira zo kubabarirana kugirango Abanyarwanda bongere bahure basabane kandi bikaba biri kugenda bigerwaho mu buryo bushimishije.
Muri iyi nzira ngo ntibyari byoroshye kuko hari abantu bamwe mubahemutse batagaragazaga neza ibyo bakoze gusa iyi gahunda ngo yatumye abakirisitu ba Paruwasi Mushaka bongera kurebana neza.

Madamu Jeannette Kagame mu ijambo rye yavuze ko ashimishijwe no kwizihiza iyi yubire avuga ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma bagakomeza kongeza ivugabutumwa bahereye ku byo bamaze kugeraho.
Yavuze ko uyu munsi abashimira ko bagendera ku murongo igihugu cyihaye cyane cyane muri gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yavuze ko kuba ibikorwa by’Imana babijyanisha n’ibyiterambere ari ibyo gushimwa kuko ngo Roho nzima itura mu mubiri muzima. Yabashimiye uruhare bakomeje kugira mu kubanisha Abanyarwanda babatoza umucyo wo kumva ko bahemutse ari ibyo gushima.
Ngo byakunze kugaragara ko abantu batozwa umucyo wo gutanga imbabazi kuruta uko abakoze ibyaha bazisaba, yasabye ko iyi hagunda yasakazwa mu igihugu hose, kandi yashimiye Leta y’u Rwanda yasannye imitima yari yarasenyutse avuga ko uburyo Abanyamushaka babigezeho bitari byoroshye.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Padiri Ubald Rugirangoga watangije iyi gahunda yo kunga Abanyarwanda amusaba gukomeza iyi nzira ndetse anasaba abakuru gutoza uyu muco abana bakiri bato. Jeannette Kagame asoza ijambo rye yasabye umubyeyi Bikiramariya gukomeza gufasha Abanyarwanda.
Nyuma y’igitambo cya misa cyayobowe n’umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana, yashimiye byimazeyo Madamu Jeannette Kagame kuza kwifatanya n’iyi paruwasi ya Mushaka muri uwo muhango.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 ya Paruwasi ya Mushaka, hanabaye umuhango wo kwimika umupadiri mushya Maniragaba Ildephonse , uyu mupadiri yavuze ko ashimiye inzego zose zamufashije kugera kuri iki kigero cyo guhabwa ubupadiri harimo ababyeyibe, abapadiri bagenzi be n’abandi.
Muri ibyo birori kandi hasengewe n’abakirisitu b’iyi paruwasi bizihije yubile y’imyaka 25 na 50 bamaze babatijwe kimwe n’abayimaze bashyingiwe.
Paruwasi ya Mushaka iri muri diyosezi ya Cyangugu yatangiye mu mwaka wa 1963, ubu ikaba ifite abayoboke b’abakirisitu 59912.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|