Madame Jeannette Kagame azaganiriza urubyiruko rw’isi ku miyoborere

Ku itariki 9 Mutarama 2016, Madame Jeannette Kagame azaganiriza urubyiruko ruzaba rwitabiriye inama ya mbere y’urubyiruko rw’abayobozi b’ejo hazaza.

Ni inama yateguwe n’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abayobozi ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubiba imbuto z’ ubudashyikirwa mu bayobozi bakiri bato.” Iyo nama izitabirwa n’urubyiruko ruri mu buyobozi rurenga 250 ruturutse hirya no hino ku isi.

Mme Jeannette Kagame mu muhango wo guhemba urubyiruko rwakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu nama y'urubyiruko "Youth Connekt".
Mme Jeannette Kagame mu muhango wo guhemba urubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu nama y’urubyiruko "Youth Connekt".

Iyo nama y’urubyiruko rw’abayobozi bakiri bato izabera muri Hoteli ya “Golden Tulip” iherereye i Nyamata, aho abayobozi batandukanye bazaganiriza urwo rubyiruko ku miyoborere myiza.

Mu bayobozi bazaganiriza urwo rubyiruko harimo, Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Hon. Tony Nsanganira, Clarisse Iribagiza, Col. Eugene Haguma, Ms. Nelly Mukazayire na Mr. Samuel Lock.

Rev. Dr. Rutayisire azavuga ku bijyanye no guharanira kuba umuyobozi w’indahigwa, mu gihe Col. Haguma we azabaganiriza ku buryo bwo gutegura iterambere ry’ubuyobozi.

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abayobozi ryatangaje ko iyo nama igamije gufasha urubyiruko rw’abayobozi b’ejo hazaza, imiyoborere ishingiye ku iyobokamana, ndetse n’umurage w’ubuyobozi bwiza burambye.

Abategura inama batangaje ko biteganyijwe ko iyo nama izitabirwa n’abanyeshuri, abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza, abakozi ba Leta ndetse na ba rwiyemezamirimo.

Abayobozi mu nzego za Leta n’abandi bafite inararibonye mu bintu binyuranye, bazaganira ku bibazo bitandukanye ari nako bashaka ibisubizo bishoboka, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo kubiba imbuto y’ubuyobozi bwiza bw’ejo hazaza.

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye kwakira iyi nama kandi twizera ko izadusigira byinshi byiza

Francois yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka