MTN yatangiye iminsi 21 yo kugira impuhwe
Kuwa 03/06/2013 ikigo MTN gicuruza serivisi z’itumanaho cyatangije gahunda y’iminsi 21 cyise iyo kugira impuhwe no kugaragariza Abaturarwanda urukundo mu buryo bunyuranye burimo gufasha no gutabara.

Iyi gahunda yatangiriye mu karere ka Rwamagana aho MTN Rwanda yasuye ishuri rya HVP Gatagara rya Rwamagana ryigwamo n’abana bafite ubumuga bwo kutabona, ikabaha ibikoresho by’ishuri bigizwe n’impapuro zidasanzwe abo bana bafite ubumuga bwo kutabona bakoresha mu ishuri ndetse n’ikigega gifite ubushobozi bwo kubika amalitiro ibihumbi 10 y’amazi byose bifite agaciro ka miliyoni eshatu.

Madamu Mary Asiimwe ushinzwe imicungire y’abakozi muri MTN Rwanda yavuze ko icyo gikorwa kiri mu murongo mugari wa MTN wo gufasha abababaye n’ababikeneye aho MTN ikorera hose ku isi.
Abakozi ba MTN Rwanda kandi banasuye abanyeshuri, baraganira bababwira uko ubuzima babamo buteye, ndetse bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda bibonera uko abo bana basabwa ubuhanga budasanzwe ngo babashe kwiga, kwandika, gukina, kumesa imyenda no koga, ndetse no gusasa bikanoga kandi batabona.

Uruzinduko rwa MTN Rwanda muri HVP Gatagara ya Rwamagana rwasojwe n’umukino wa gicuti wahuje abakozi ba MTN Rwanda n’abana bafite ubumuga bwo kutabona mu mukino bita goal-ball ukinwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Muri uyu mukino, abakozi ba MTN nabo basabwe gukina bapfutse amaso, barakina ishuri rya HVP Gatagara ya Rwamagana itsinda MTN Rwanda ibitego 5 kuri 2.

Abanyeshuri ba HVP Gatagara babwiye Kigali Today ko bishimiye kuba hari abantu bibera mu buzima bwiza bwo mu mirimo isanzwe babatekerezaho bakaza kubasura, babasaba ko bazakomeza ubucuti ndetse bakajya banakina imikino ya gicuti.
Robert Mugabe ushinzwe itumanaho muri MTN RwandaCell yabwiye Kigali Today ko iyi gahunda bayise 21 days of Y’ello care, ikamara iminsi 21 kandi ikabera mu bihugu 21 byose MTN ikoreramo muri Afurika. Ngo ni nayo mpamvu bayitirira iminsi 21.
Uyu mukozi yavuze cyakora ko n’ubwo iyi minsi bayita iyo kugira neza ngo ntabwo MTN izagabanya ibiciro isanzwe yishyuza abakoresha serivisi zayo. Iki gikorwa ngo kizakomereza no hirya no hino mu gihugu muri iyi minsi 21.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bana MTN yasuye ni abana b’urwanda bakeneye gufashwa no kwerekwa urukundo,bituma biremamo ikizere cyo kwiyubaka.
Iki gikorwa MTN yakoze ni indashyikirwa,ibindi bigo nabyo bige bikora nkabo,basure abafite ibibazo babafashe kwishima,ndetse banabafashe kwiyubaka.